Rusizi-Nyamasheke: Kwitwa Abanyarwanda byatumye bakora biteza imbere

Abikorera bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke baratangaza ko guhabwa uburenganzira nk’abandi Banyarwanda byatumye bafungurirwa amarembo na bo barakora biteza imbere.

Ikiraro cyo mu kirere gikurura benshi mu basura Pariki y'Igihugu ya Nyungwe (Ifoto internet)
Ikiraro cyo mu kirere gikurura benshi mu basura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe (Ifoto internet)

Abikorera muri utwo turere bavuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafatwaga nk’abo hakurya y’ishyamba rya Nyungwe atari Abanyarwanda buzuye, bigatuma bimwa bumwe mu burenganzira burimo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no kugezwaho ibikorwa remezo.

Bavuga ko nyuma ya Jenoside bisanze bahabwa uburenganzira bukwiye Umunyarwanda wese kandi Leta itangira kubagezaho ibikorwa bitandukanye by’iterambere bityo na bo batangira kubigiramo uruhare kuko batari bakivangurwa.

Aron Ndayisenga uhagarariye abikorera mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko kuba batakitwa abo hakurya y’ishyamba byatumye bibona mu bandi maze bakora ibikorwa by’iterambere nta kurebanaho.

Ishyamba rya Nyungwe ryatandukanyaga abaturage b'Uturere twa Rusizi na Nyamasheke ubu ngo ryababereye ikiraro kibahuza n'abandi Banyarwanda (Ifoto internet)
Ishyamba rya Nyungwe ryatandukanyaga abaturage b’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke ubu ngo ryababereye ikiraro kibahuza n’abandi Banyarwanda (Ifoto internet)

Avuga ko Leta yakoze ibishoboka ngo iteze imbere akarere ikagezamo imihanda myiza, amashuri n’amavuriro ndetse n’imiyoboro y’amashanyarazi nka bimwe mu bintu bikenerwa cyane n’abaturage kandi bibafasha kwiteza imbere.

Agira ati “Ubu turiyumvanano nta kuvuga ngo uyu ni kanaka w’aha n’aha twese dukorera hamwe kandi byatumye twiteza imbere dukorera hamwe mu mashyirahamwe y’ubuhinzi cyangwa ubucuruzi bigatuma dukora neza kurusha mbere”.

Serivisi z'ubuzima zateye imbere muri Nyamasheke
Serivisi z’ubuzima zateye imbere muri Nyamasheke

Ndayisenga avuga ko kuba abaturage ba Nyamasheke batakirangwa n’urwikekwe byanatumye abashoramari barushaho kwisanga mu byo bakora kandi Leta ikomeza kubaba hafi mu kurushaho kubegereza amahirwe y’ishoramari no kwiteza imbere.

Ibyo bikagaragazwa n’ibikorwa byo kwita ku bukerarugendo biha amahirwe abatembera akarere ka Nyamasheke na bo bakabona ku madovize ya ba mukerarugendo.

Rusizi na yo ibyiza byo kwibona mu Bunyarwanda byatumye itera imbere

Abikorera bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko mbere bakitwa abo hakurya y’ishyamba nta bikorwa remezo bagiraga kuko batahabawaga amahirwe nk’ay’abandi Banyarwanda, ariko ubu bamaze kugera kuri byinshi bafatanyije.

Isoko rya Rusizi rimaze umwaka umwe ryuzuye ku bufatanye n'abikorera
Isoko rya Rusizi rimaze umwaka umwe ryuzuye ku bufatanye n’abikorera

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorea mu Karere ka Rusizi, Rugamba Theophile, avuga ko kuba nyamwigendaho bitagihabwa umwanya mu batuye Rusizi, kandi byatumye bakora barushaho kwiteza imbere.

Avuga ko abikorera bishyize hamwe bakubaka isoko rya Rusizi kandi Leta ikaba yarabigizemo uruhare, hakaba hari n’ibindi bikorwa remezo byagezweho ku bufatanye bwa benshi kuko Abanyarusizi basigaye bibona nk’abandi Banyarwanda.

Agira ati “Hano tumaze kubaka amasoko atatu ya kijyambere, kubera gukorera hamwe nta kwirebera mu ndorerwamo y’amoko cyangwa ivangura. Ibikorwa remezo twakoze byasabaga ko abantu bahuza imbaraga aho kwirebaho gusa.

Ibyo byose byatugezeho ni imbuto z’ubumwe n’ubwiyunge kuko ubu twunze ubumwe tuzi akamaro ko gukorera hamwe ubu umuntu arajya i Kigali akarara agarutse kubera ibikorwa remezo by’imihanda, Leta y’Ubumwe ikora byinshi ngo Abanyarwanda twese duhabwe amahirwe angana”.

Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda Hon. Tito Rutaremara, avuga ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwatangiye kwiyubaka ubukungu bukazamukaho 8%, icyizere cy’ubuzima kikagera hejuru y’imyaka 60 Abanyarwanda bagahabwa amahirwe angana.

Hon. Tito Rutaremara avuga ko guha amahirwe angana Abanyarwanda byazamuye imibereho myiza yabo
Hon. Tito Rutaremara avuga ko guha amahirwe angana Abanyarwanda byazamuye imibereho myiza yabo

Avuga ko u Rwanda rwateye imbere mu bice bitandukanye birimo no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi hakubakwa amakaragiro n’amakusanyirizo atuma aborozi batera imbere kubera kongera umukamo.

Ikawa, icyayi, byongerewe agaciro mbere yo koherezwa ku isoko mpuzamahanga, imboga n’imbuto na byo byongewe ku bihingwa byoherezwa mu mahanga bituma abaturage batunzwe n’ubuhinzi bazamuka aho guhingira inda gusa.

Ibyo byose ngo byatewe no kuba u Rwanda ruyobowe neza kandi ubuyobozi bukegerezwa abaturage bakagira ijambo mu bibakorerwa, kwiteza imbere no gutanga ibitekerezo bituma biteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka