Rusizi: Ngo ntawakongera kumwibira umugore kuko basezeranye mu mategeko

Umusaza Ntambabazi Victor w’imyaka 80 wo mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi avuga ko ashima Leta y’u Rwanda ishishikariza abashakanye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bituma umuntu adatandukana n’undi uko yishakiye.

Uyu musaza avuga ko mu mwaka w’1959 abamurusha amafaranga bamutwaye umugore we bari babyaranye rimwe, icyo gihe ngo habagaho akarengane kuko ntaho warenganurwaga kuko uwo mugore batari barasezeranye.

Bitewe nuko ngo nawe yari yihagazeho mu bijyanye n’umutungo ngo nawe yahise yinjira urugo rw’abandi nawe yiba umugore, iyo byagengaga gutyo ngo nta bindi bijyanye n’ikwano byabagaho kuko ngo byabaga ari ubwumvikane bw’umugore n’umugabo.

Ntambabazi Victor ngo gusezerana byatumye yubaka.
Ntambabazi Victor ngo gusezerana byatumye yubaka.

Ntambabazi avuga ko ashima ko Leta yashyizeho amategeko yo kubana n’uwo mwashakanye mwarasezeranye kuko ngo ntawatinyuka kwiba umugore wundi nkuko babikoraga , kubera iyo mpamvu ngo yahise asezerana nuwo mukecuru babyaranye abana 12.

Uyu musaza avuga ko gusezerana bitanga umutekano usesuye mu rugo kuko ngo yahoraga agira igihunga cyuko bazamutwara uyu mugore bamaranye igihe, aha akaba ashishikariza abasore n’inkumi kujya bubahiriza amasezerano kuko abafasha mu kubaka ingo zihamye.

Ku myaka 80, uyu musaza aracyabasha gukora akazi ke k’ubufundi bityo n’umugore we akajya gucuruza bose bagahuriza hamwe amafaranga bakoreye akabagirira inyungu mu rugo rwabo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka