Rusizi: Minisitiri w’umutungo kamere arasaba guca akajagari mu migi
Minisitiri w’umutungo, Vicent Biruta, arasaba inzego z’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi gufatanya n’abaturage kuvugurura imiturire y’akajagari ikiboneka hirya no hino mu mujyi w’aka karere no munkengero zawo.
Ibi minisitiri Biruta yabitangarije mu nama yamuhuje n’inzego z’itandukanye z’ubuyobozi bw’akarere ubwo yifatanyaga n’abayobozi hamwe n’abaturage kwizihiza umunsi mpuzamahaga wahariwe imiturire ku isi tariki 01/10/2014.
Minisitiri Vicent Biruta yavuze ko umunsi mpuzamahanga w’imiturire ku isi ari umuyoboro ngenderwaho abanyagihugu baba babonye wo gusubiza amaso inyuma ku miturire bakora ubukangurambaga ku isi yose ku byakorwa ku girango buri wese ntavangura abone aho atura heza hatari akajagari nkuko insanganya matsiko y’uyu mwaka igira iti “Gutakamba kw’abatuye mu kajagari”.

Minisitiri Vicent Biruta yavuze ko mu mijyi hirya no hino ku isi ndetse no mu Rwanda hakiboneka utujagari mu miturire ibyo ngo bigateza ingorane zitandukanye zirimo ubusumbane mu mibereho y’abaturage n’umwanda aho usanga nta bwiherero abaturage batuye mu tujagari baba bafite bigatuma barwara indwara z’ibyorezo.
Ni muri urwo rwego abayobozi basabwe gukangurira abaturage kureka kubaka mu tujagari bakumira imiturire nkiyo yaba iyabayeho kera ndetse n’iyagiyeho mu bihe bya vuba.
Nyuma yo kugaragarizwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rusizi bamwe mu bahagarariye abaturage bavuze ko nta hateganyirijwe abaturage baciriritse bityo bakaba bahangayikishijwe n’ibibazo byabo aho usanga nabo bifuza kuba mu mijyi dore ko bari basanzwe banayituyemo abo baturage ngo barara bubaka amazu amajoro yose barwana nubuyobozi.

Kuri icyo kibazo Minisitiri w’umutungo kamere Vincent Biruta yavuze ko uturere tutateganyije aho abaciriritse bagomba kuba mu mijyi tugomba guhindura igishushanyo mbonera kuko nta mujyi udatuwemo n’ibyiciro by’abantu bose.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, avuga ko mu gukemura ikibazo cy’abaturage baciriritse batibona mu gishushanyo cy’umujyi ngo hari uburyo umushoramari ashobora kubaka inzu y’amagorofa menshi mu kibanza kimwe wa muturage akaba yahabwa inzu imwe muri ayo yujuje ibyangombwa byose bityo bose bakabasha gutura mu mujyi.

Umunsi mpuzamahanga w’imiturire washyizweho n’umuryango w’abibumbye mu mwaka 1985. Ku rwego rw’igihugu uyu munsi uzizihizwa tariki ya 6 ukwakira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|