Rusizi: Ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho asaga miliyari eshatu
Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye tariki ya 15 Gashyantare 2019 yemeje ingengo y’imari ivuguruye maze yongeramo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari eshatu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko Amafaranga menshi yatumye iyi ngengo y’imari izamuka yaturutse ku kubasha kwinjiza neza imisoro n’amahoro nk’uko kari kabihize. Ni byo bisobanurwa n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rusizi, Kankindi Leoncie.
Yagize ati “Amafaranga yiyongereye hari azaturuka mu misoro n’amahoro. Ayo akarere gasanzwe gakura mu misoro n’amahoro byagiye bigaragara ko aziyongera ukurikije uko umujyi ugenda waguka. Igishoboka cyose cyatekerejweho kandi ntekereza ko n’ubundi bizakomeza kwiyongera nkurikije uko umujyi ugenda ukura.”

Mu gihe uyu muyobozi yishimira ko umuhigo wo gukusanya imisoro n’amahoro bakomeje kuwesa neza, Perezida w’inama Njyanama y’aka karere, Mvuyikongo Jean Claude, asaba ubuyobozi bwako kwiga izindi nzira zo kubonamo amafaranga bakazabasha kuzamura iyi ngengo y’imari.
Ati “Ntabwo tureba imisoro gusa tureba n’ibindi bikorwa akarere kakuramo amafaranga yakunganira ingengo y’imari. Hanatangiwe kuganirwa ku ngengo y’imari ya 2019 -2020, aho ni ho hazagaragarira ibindi bikorwa byunganira imisoro ikomoka mu karere.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yemeje ingengo y’imari yako ivuguruye, iva kuri 17, 941, 832, 099 igera kuri 21, 614, 779, 559 bivuze ko hiyongereyeho 3, 672, 947, 460. Imishahara y’abarimu yiyongereyeho 10%, n’izamurwa mu ntera ntambike ku bakozi b’akarere ni bimwe mu bizatwara amafaranga menshi kuri aya yiyongereyeho.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|