Rusizi: Imishinga imwe n’imwe yaradindiye kubera ingengo y’imari ntoya
Imwe mu mihanda y’ibitaka akarere ka Ruzizi kari kariyemeje kuzakora binyujijwe muri gahunda ya VUP ngo iri kudindira bitewe nuko habuze rwiyemezamirimo yafata iryo soko kubera ko ngo ingengo y’imari iyo mihanda yagenewe ari ntoya.
Akarere ka Rusizi ngo kahamagariye ba rwiyemezamirimo gupiganira amasoko y’iyi mihanda ariko ntihaboneke n’umwe kubera amafaranga ari make.
Ubwo abayobozi b’imirenge ikorerwamo n’umushinga wa VUP bagiranaga inama n’umuyobozi wa VUP hamwe n’abandi bayobozi bo mu karere ka Rusizi biyemeje ko iyi mihanda yo mu mirenge ya Butare, Gikundamvura na Bweyeye igomba guhabwa abaturage bakagirana amasezerano n’akarere bityo bagakorera ayo mafaranga.

Umwe mu bakozi bashinzwe tekiniki ijyanye n’ubwubatsi mu karere ka Rusizi, Mataha Jean Paul, yavuze ko hakwiye kwirindwa amakosa yo gutanga amafaranga menshi ibikorwa yakoze bikabura aha bakaba bahakuye umwanzuro wo kutazarenza miliyoni 20 mu gusana iyo mihanda.
Amafaranga azasigara ku ngengo y’imari yari yaragenewe iyi mihanda azakoreshwa mu bindi bikorwa by’imishinga mito itaragerwaho ariko bigiweho inama n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi; nkuko bitangazwa n’ushinzwe imari mu karere ka Rusizi Twagirumukiza Antoine.

Umuyobozi wa VUP mu karere ka Rusizi, Ndagijimana Theobald, yasabye abafatanyabikorwa ba VUP gutunganya neza ibikorwa biyemeje mu mirenge ikoreramo kugirango ibyo biyemeje bizagerweho nta nshiti, aha abitabiriye iyi nama bakaba biyemeje ko bagiye gukora cyane kugirango ibikorwa biyemeje bizagerweho.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|