Rusizi: Imirenge itanu yamurikiwe umuyoboro w’amazi meza

Abaturage basaga ibihumbi 70 bo mu mirenge itanu igize akarere ka Rusizi, tariki 31/07/2012, bamurikiwe umuyoboro w’amazi ufite uburebure bwa kilometero 74 wuzuye utwaye akayabo k’amafaranga asaga miliyari.

Nubwo aya mazi agiye gukemura ikibazo kinini abaturage bo mu mirenge ya Nkunku, Nyakarenzo, Gashonga, Rwimbogo na Nzahaha bari bafite, haracyari abaturage abasaga 36% by’abatuye akarere ka Rusizi bagifite ikibazo cy’amazi meza; nk’uko ubuyobozi bw’akarere bubitangaza.

Iyo mirenge ya Rusizi yari ikomerewe no kutagira amazi meza. Ibi ngo byanagiraga ingaruka ku buzima bw’abayituye bitaretse n’abana bakererwaga amashuri kubera kubanza gushaka amazi nayo yabaga ari ibirohwa kandi mu bice bya kure.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Habyarimana Marcel, yasabye aba baturage gufata neza uyu muyoboro kuko hakunze kugaragara ikibazo cy’imicungire y’ibikorwa rusange nk’ibi.

Mu rwego rwo kwirinda iyangirika ry’uyu muyoboro, akarere ka Rusizi karimo gutegura uburyo wazacungwa na rwiyemezamirimo cyangwa se ikigo cya EWSA.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka