Rusizi: Ikigo cy’imyuga cy’agakiriro kizatanga imirimo 2500
Ikigo cy’imyuga cyo mu karere ka Rusizi gifite gahunda yo kuzatanga imirimo 2500 cyane cyane ku rubyiruko rutishoboye muri gahunda ya Leta yo guteza imbere ubukungu bushingiye mu kwihangira imirimo cyane cyane hitabwa ku mirimo itari iy’ubuhinzi n’ubworozi.
Bitewe nuko mu Rwanda abifuza umurimo kandi babifitiye ubushobozi n’ubumenyi biyongera umunsi ku wundi byatumye Leta y’u Rwanda ifata ingamba zo gushyiraho ibigo by’imyuga bigamije ahanini gutanga umurimo ku rubyiruko dore ko ngo abarangije amashuri bose badashobora kubona akazi muri Leta.

Ubwo yasuraga aharimo kubakwa ikigo cy’imyuga mu karere ka Rusizi, tariki 22/04/2013, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Anasthase Murekezi, yatangaje ko hari ikigega kizajya kigoboka urubyiruko mu gihe bibumbiye mu makoperative aho bazajya babasha guhabwa inguzanyo mu buryo bworoshye.
Habyarimana Gilbert uhagarariye abikorera bo mu Karere ka Rusizi atangaza ko abaguzi batabura mu gihe habonetse udushya tuvuye mu myuga ibi kandi bigatuma n’ubukungu bw’igihugu bwiyongera kuko imirimo izaba yabonetse.

Uhagarariye abikorera bo mu Karere ka Rusizi yashimye Leta y’u Rwanda ku gaciro igenda iha buri wese aho n’abatishoboye bazibona muri iyi gahunda yo kwihangira imirimo kuko ngo bazabonamo akazi kabasha kubatunga.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|