Rusizi: Bitarenze ukwezi kwa cumi ngo uruganda rwa nyiramugengeri ruzaba rwuzuye
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri ministeri y’ibikorwa remezo Emma Francoise Isumbingabo, arizeza ko uruganda rwa nyiramugengeri ruri kubakwa mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi ruzaba rwuzuye bitarenze ukwezi kwa cumi uyu mwaka wa 2014.
Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 23/06/2014 ubwo itsinda ry’abayobozi batandukanye barimo minisitiri w’ibikorwaremezo, minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaministri n’abandi banyacyubahiro batandukanye basuraga aho urwo ruganda ruri kubakwa mu rwego rwo kureba aho imirimo yarwo igeze.

Nyuma yo kuzenguruka inyubako z’uru ruganda Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ibikorwa-remezo ushinzwe ingufu n’amazi, Emma Francoise ISUMBINGABO yatangaje ko babona imirimo yo kubaka uru ruganda igenda neza nubwo ngo hakiri akazi kenshi n’imbogamizi zidatanganye aho avuga ko ngo bitarenze ukwezi kwa 10 uyu mwaka urwo ruganda ruzaba rwuzuye.
Byari biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uru ruganda yagombaga kuba yararangiye mu kwezi kwa gicurasi umwaka ushize wa 2013.

Zimwe mu imbogamizi zagiye zidindiza uru ruganda ngo zituruka ku imiterere y’imirimo ikorwa aho bimwe mu bikoresho byubakishwa biva kure nko mu Bushinywa bigafata iminsi mu nzira bitewe n’imihindagurikire y’ikirere amazi akoreshwa ava kure n’ibindi; nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ibikorwa-remezo ushinzwe ingufu Emma Francoise ISUMBINGABO yakomeje kubitangaza.
Mu gihe uru ruganda ruzaba rwuzuye ngo ruzatanga amashanyarazi angana na MW 15 azakoreshwa mu ruganda rushya rwa CIMERWA rukora isima ruba mu murenge wa Muganza muri aka karere.


Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|