Rusizi: Abazakorera uruganda rwa Nyiramugengeri bahangayikishijwe n’aho bazacumbika

N’ubwo biteganyijwe ko uruganda rwa Nyiramugengeri muri Rusizi rutangira gukora mu mpera z’iki cy’umwe cya mbere cy’ukwezi kwa Mata, abakozi barwo bavuga ko bagifite imbogamizi.

Uruganda rwa Nyiramugengeri rugiye gutangira gukora
Uruganda rwa Nyiramugengeri rugiye gutangira gukora

Uru ruganda rugiye gutangira imirimo yarwo yo gutanga amashanyarazi mu gihugu, abakozi barwo bavuga ko bagifite imbogamizi z’amacumbi kuko aho batuye ari kure yarwo, umuhanda uruganaho nawo ukaba mubi cyane.

Mukundwa Claudine ati” ikibazo dufite ni aho ruri, ntabwo ari ahantu horohereza abakozi kuhatura, nta mazu ahari ntanubwo ushobora kubona icyo watega imvura yaguye na Moto ntishobora kugutwara kubera umuhanda mubi.

Dukoresha amafaranga 1400 RWf ku munsi iyo moto yemeye kugutwara.“

Emmanuel Tuyishime yungamo ati” hafi y’uruganda ntabwo ushobora kubona amacumbi ndetse n’imushaka tuba inyubako ni nkeya ku buryo dusa n’abagenda berekeza Kamembe.

Dukora amasaha 24 kuri 24 mu gihe umuhanda ari mubi umuntu aje gukora mu ijoro uko byagenda kose byica amasaha, byaba byiza umuhanda ukozwe tugakora akazi tutabangamiwe.”

Abakozi b'uruganda rwa Nyiramugengeri bakeneye amacumbi hafi
Abakozi b’uruganda rwa Nyiramugengeri bakeneye amacumbi hafi

Nshimiyimana Fidel umuyobozi w’uruganda nawe agaragaza imbogamizi z’umuhanda mubi ariko aratanga icyizere cy’uko mu minsi iri imbere hazaboneka igisubizo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko bagiye kureba icyakorwa kugirango umuhanda ube nyabagendwa kubufatanye bw’akarere n’ubuyobozi bw’uruganda.

Ku kibazo cy’amacumbi avuga ko bazareba ahantu hatunganywa, abikorera bakahubaka amazu y’amacumbi abifuza gucumbika babamo.

Ati”icyo tugiye gukora nugukomeza kuganira n’ubuyobozi bw’uruganda tukareba icyo twafatanya kubijyanye n’umuhanda birashoboka dufatanyije.

Ikibazo cy’amacumbi icyo tugiye gukora ni ugutegura site tuagahamagarira abikorera kubakaho amacumbi.”

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutanga MW 15 z’amashanyarazi zizanyuzwa mu muyoboro mugari w’igihugu, rukaba ruzakoresha abakozi barenga 300.

Uruganda rwa Nyiramugengeri i Rusizi
Uruganda rwa Nyiramugengeri i Rusizi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka