Rusizi: Abanyeshuri ba AERG boroje inka umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside
Umuryango wa Cyewusi Catheline wagabiwe inka n’abanyeshuli barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu muryango AERG-Duhozanye biga mu kigo cya Mutagatifu Yustini Nkanka kubera igikorwa yagaragaje cy’urukundo arera umwana warokotse Jenoside.
Umukecuru Catheline Cyewusi utuye mu mudugudu wa Rukoro, akagari ka Rebero ho mu murenge wa Nzahaha yareze umwana witwa Ingabire wiga muri iki kigo cya Mutagatifu Yusitini.

Umunyeshuri waje ahagarariye AERG Duhozanye, Mpabwanayo Leonald, yifurije Cyewusi ko iyi nka bamuhaye yazamufasha no mu gihe uwo mwana arera yazakomeza amashuri ye bikazamufasha kubona ibikoresho.
Padiri Bandorayingwe Joseph uyobora ikigo cya Mutagatifu Yusitini Nkanka yasabye uyu muryango ko iyi nka bayifata neza maze ikazabafasha mu kwiteza imbere haba mu mirire, no mu buzima busazwe.

Uyu mukecuru Gatarina Cyewusi n’umuryango we bishimiye iyi nka, aho avuga ko kuva yabaho ari bwo bwa mbere yoroye kandi akumva ko mu gihe azaba agize amahirwe ikamwororokera bizatuma abaho neza.

Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|