Rusizi: Abakora umwuga wo gusiga amarangi bahawe ubumenyi bwo kubafasha kunoza umwuga wabo

Abafundi 250 bakora umwuga wo gusiga amarangi mu karere ka Rusizi bibumbiye muri sendika y’abakora ubwubatsi n’ububaji, ubukanishi n’ubukorikori (STECOMA) bahuguwe ku buryo banoza umwuga wo gusiga amarangi mu kazi kabo ka buri munsi n’ahandi akoreshwa, kuri uyu wa gatandatu tariki 9/5/2015.

Uruganda AMEKI Color nirwo rwatanze aya mahugurwa kuri aba bafundi, inzobere zayo mu marangi zinabereka uburo bugezweho bwo gusiga amarangi kandi bujyanye n’igihe, banerekwa amoko y’amarangi aba mu Rwanda yose n’uburyo akoreshwamo.

Abafundi basiga amarangi bishimira amahugurwa bahawe.
Abafundi basiga amarangi bishimira amahugurwa bahawe.

Sibomana Joseph ushinzwe ubukangurambaga muri STEKOMA, yasabye aba basiga amarangi gukora umurimo unoze batanga serivisi nziza kubakiriya. Ybasabye kandi kwibuka kwizigamira no gukorera mu makoperative nk’inkingi y’iterambere.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’intara y’Uburengerazuba Jabo Paul, yabwiye aba bafundi ko bafite amahirwe menshi yo gutera imbere kubera ko ari kamwe mu turere tw’igihugu twatoranyijwe kuba mu mijyi yungirije umurwa mukuru wa Kigali.

Yababwiye ko bagiye kubona akazi kenshi kabaha abafaranga yasabye aba bafundi kwibumbira mu makoperative kuko ariyo azatuma barushaho gutera imbere.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'intara Jabo Paul asaba abafundi guhugukirwa nubumenyi bahawe.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’intara Jabo Paul asaba abafundi guhugukirwa nubumenyi bahawe.

Umunyamabanga wintara y’Uburengerazuba kandi yakanguriye abasiga amarangi guhugukirwa n’aya mahugurwa dore ko ari ubwambere bayabonye, kugira ngo azabagirire akamaro mu muwuga wabo. aha akaba yababwiye ko u Rwanda rugiye gutangira gukuraho ibirangwa n’umwanda bongera ibifite isuku.

Uwari uhagarariye AMEKI Color muri aya mahugurwa Kayitare Jean Paul, yabijeje ko bazakomeza kubaba hafi kuko aribo maboko yabo akomeye. Yababwiye ko bazakomeza kubahugura mu gihe cyose babaha ubumenyi yasabye.

Aba bafundi barimo Musafiri na Higiro Felix bavugako aya mahugurwa bayakuyemo ubumenyi bukomeye, basaba ko atagarukira aha kugira ngo bazakomeze kwiyungura ubwenge mu kazi kabo ko gusiga amarangi

Muabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubunyamwuga bukomeze buturange mubyo dukora byose bityo inyungu iboneke ku bwinshi

muhire yanditse ku itariki ya: 9-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka