Rusizi: Abarobyi barataka umushahara muto

Bamwe mubakora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya kivu mu karere ka Rusizi, baravuga ko umushahara bahembwa utajyanye n’akazi baba barakoze cyane ko bagahuriramo n’imvune nyinshi zo kurara bakora bukabakeraho.

Abakora uburobyi mu kiyaga cya Kivu barataka guhembwa intica n'ikize
Abakora uburobyi mu kiyaga cya Kivu barataka guhembwa intica n’ikize

Aba barobyi baganiriye na Kigali Today ahagana ku mugoroba wo ku wa 05 Ukuboza 2018, umwijima umaze gufata ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rusizi, bakora kuva mu masaha ya saa kumi n’ebyiri bagakesha ijoro ryose bari kuroba ku geza mu gitondo.

Benshi muri bo bibasaba gusiga imiryango yabo mu gihe cy’iminsi 23 n’ibura cyangwa ukwezi bakakimara bataragera i muhira bitewe n’aho amakipe bakoreramo yerekeje cyane ko iki kiyaga ari kinini.

Aba barobyi basobanura ko bakorera ba nyir’amato aroba ari yo bita amakipe; abo bakabahemba amafaranga ari hagati ya 7.000Frw na 8.000Frw, mu gihe kingana n’iminsi 23.

Umwe muri bo utashatse kuvuga izina rye kubera gutinya ko yakwirukanwa mu kazi, yagize ati “Igihembo usanga ari gike cyane iyo urebye iminsi 22 cyangwa 23 ibihumbi umunani aba ari amafaranga make cyane mu gihe ku ijoro rimwe ushobora kuroba injanga zagura nk’ibihumbi ijana.”

Mugenzi we yungamo ati “Tuva imisozi batubwiye ngo ni ibihumbi umunani turi bukorere, byabihumbi umunani ejo bakakubwira ngo habonetse bitanu kandi bazi ko ufite urugo n’abana bose bakeneye mituweli n’ibibatunga, ugutegeka agukubita aryamye ni ukubura icyo dukora naho ubundi aka kazi ntawakihanganira.”

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem

Aba barobyi bifuza ko inzego z’ubuyobozi zabafasha iki gihembo cy’inticya ntikize kikiyongera.

Undi ati “Icyo twifuza nuko nibura bajya baduha ibihumbi 20Frw niba hari ukuntu ubuyobozi bwadufasha bwadufasha gukemura iki kibazo rwose.”

Abagize ihuriro ry’amakoperative akora uburobyi mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rusizi bo ariko, basanga igihembo abarobyi bahabwa gihagije, nk’uko Nzeyimana Jean Claude ubahagarariye abivuga.

Ati ”Iigendana n’uko mu mazi hahagaze iyo ntamusaruro wabonetse turongera tugahura tukavuga ngo ese umukozi yahembwa angahe ariko mbona tugerageza kubishyira ku murongo ayo babona tubona ari ayo ahagije.”

Mu gihe izi mpande zombi zitavuga rumwe ku gihembo cyakabaye gihabwa umurobyi, umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, aravuga ko iki kibazo kitarabageraho cyakora ngo biteguye kubafasha bakaba bakumvikana mu gihe baba bakibagejejeho.

Ati “Ntabwo turashikirizwa icyo kibazo ariko mu gihe bazakidushyikiriza twiteguye kuba twabafasha tukabahuza n’abakoresha babo tukareba niba ibyo bakora bijyanye n’umushahara bahabwa ariko ahanini bishingira ku bwumvikane bagiranye n’uwabahaye akazi.”

Mu karere ka Rusizi habarurwa amakoperative y’uburobyi agera kuri arindwi akaba ahuza banyiri amakipe arinabo bicara bagashyiraho igiciro cy’amafaranga umurobyi agomba gutanga bo nkabakora aka kazi batabigizemo uruhare ibintu abarobyi bavuga ko ari akarengane kuribo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

AKAZIKOMUMAZIKARAVUNA.ARIKO.UMUSHAHARABAWONGEZA.BABOSE.NABOBAGIRA.IMBOGAMIZI.BAKORESHA.ABANTU.10+8000=80000NIBURA.KUGIRABAHEMBWE.20000NUKOJEBUJA.ABAYARISHE.INJANGANYISHIAGURISHA400000MURAKOZE.IKIBANUMUSARUROMUKEWINJANGA.OK

MUTUME yanditse ku itariki ya: 4-03-2019  →  Musubize

aba buriya bararoba bakarara baziba ubwo urumvu ibihumbi umunani byagutunga ifite umugore barabeshya nibisambo ahubwo

lui yanditse ku itariki ya: 8-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka