Rulindo: PSF yiteguye gufasha urubyiruko kwiteza imbere
Nk’uko byakunze kugaragazwa na bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rulindo, ngo haracyari imbogamizi mu kubasha kugira icyo rukora cyane cyane zijyanye n’amikoro aho usanga abenshi baba biyicariye ku mihanda abandi bakayoboka iy’ubunyonzi kubera kubura igishoro kigaragara ngo bashake ikibazanira inyungu zitubutse.
Bamwe mu rubyiruko baganira na Kigali today bayitangarije ko amikoro make atuma nta kintu kigaragara bageraho bityo bagapfa kwishora mu bunyonzi.
Ibi ngo bibangamira urubyiruko rwo muri aka karere mu gihe ruba rufite inyota yo gukora ngo rwiteze imbere ku buryo bugaragara.

Bamwe muri uru rubyiruko basaba ko ubuyobozi n’izindi nzego zibishinzwe zabishyiramo imbaraga bityo urubyiruko rukabasha kwiteza imbere.
Kankindi Marie Chantal yagize ati “Imbogamizi ahanini zituma urubyiruko rwo mu karere kacu rutabasha kwiteza imbere, usanga ari amikoro make”.
Gasana Yves ati “uretse ko hari n’ababa ari abanebwe badashaka gukora bakirirwa bicaye ku mihanda n’ahandi, inzego zibishinzwe abafite ubushake zibafashije bakora bakiteza imbere, bagateza n’igihugu imbere”.

Gusa ariko ngo uru rubyiruko rushonje ruhishiwe nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Rulindo, Ndoli Ildephonse uvuga ko bafite gahunda yo guhuriza urubyiruko mu makoperative bakarutoza gukora ngo rwiteze imbere ruteze n’igihugu imbere muri rusange.
Ndoli agira ati “Gahunda dufite nk’abikorera mu karere ka Rulindo mu gufasha urubyiruko gukangukira gukora ni uko dutegenya kubumbira urubyiruko rwose mu makoperative tukabigisha gukora, tukabafasha kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bafite mu rwego rwo kugira ngo babashe kwiteza imbere, bityo Akarere ka Rulindo gatandukane n’ubushomeri mu rubyiruko”.

Gahunda yo guhuriza urubyiruko mu makoperative kandi ni nayo umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri aka karere ka Rulindo, Murindwa Prosper avuga ko bafite, mu rwego rwo gukangurira urubyiruko gukora bahuje imbaraga.
Murindwa avuga ko iyo abantu bahuje imbaraga nta kibananira, akongeraho ko n’ubuyobozi bugenda bubaba hafi bukabafasha mu mbogamizi bahura nazo zaba izijyanye n’amikoro, ubumenyi buke mu gukora imishinga n’ibindi.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|