Rulindo: N’ubwo akanika amagare uyu mwaka uzasiga akanika amamoto
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo baravuga ko bafite ingamba nshya zo kwiteza imbere ku buryo bugaragara mu mwaka batangiye wa 2015.
Aba baturage bavuga ko nta muntu wo kuguma ku murimo umwe ngo ahubwo umuntu aba agomba no gushakisha ibindi byabyara inyungu nyinshi mu rwego rwo kwiteza imbere.
Ibi kandi ngo ni nabyo ubuyobozi buhora bubasaba n’ubwo akenshi amikoro yo kwihangira imirimo abura cyane cyane nko mu rubyiruko, yewe ngo no gufata inguzanyo mu mabanki bikaba bikiri ikibazo kuri bo kubera kutagira ingwate batanga.
Ibi ariko ntibibuza abafite ubushake bwo gukora gukomeza gushakisha icyabateza imbere bihangira imirimo ibyara inyungu irimo nko kunyonga amagare, gukanika, guhinga, korora biciriritse n’ibindi.
Ni muri urwo rwego bamwe muri aba baturage bavuga ko bashakisha icyabateza imbere uko imyaka igenda iza ngo babashe gutandukana n’ubukene biteze imbere bateze n’igihugu cyabo imbere.
Urugero ni urw’uwitwa Ndereyimana Félicien wo mu Murenge wa Bushoki uvuga ko amaze imyaka itandatu akora ubukanishi bw’amagare, ariko ngo muri uyu mwaka mushya atangiye wa 2015 yiteguye kwagura umurimo we noneho agatangira no gukanika amamoto.

Ndereyimana aganira na Kigali today ku ngamba nshya mu mwaka wa 20115 yagize ati “Jyewe ubukanishi bw’amagare mbumazemo imyaka irenga itandatu. Ariko muri uyu mwaka mushya ndashaka gutangira gukanika na za moto, bityo ngakomeza niteza imbere nteza n’igihugu cyanjye imbere uko imyaka izagenda iza. Niteguye kandi ko nzabigeraho nta kabuza kuko bindimo”.
Ndereyimana avuga ko nta mpamvu zo gusuzugura umwuga kuko yasanze gukanika amagare bimutunze n’umuryango we, aho avuga ko nibura ku munsi ashobora gukorera amafaranga agera ku bihumbi bibiri mu bukanishi bw’amagare akora.
Uyu mugabo kandi avuga ko ubukanishi bwamufashije kugera kuri byinshi birimo kuba yarashatse umugore bamaze kubyara abana babiri kandi ngo umuryango we ukaba umeze neza kuko utabura ubwisungane mu kwivuza, ndetse ngo nta wo mu muryango we ubura umwenda n’ibindi.
Ndereyimana agira inama abaturage bo mu karere avukamo kimwe n’abanyarwanda muri rusange zo kwihangira imirimo nk’uko nawe yawihangiye mu rwego rwo gufasha ubuyobozi nabo bagaragaza ubushake mu kwiteza imbere.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibintu byose ni ukwiha intego byanze bikunze uyigeraho, gihiga ni byiza rwose