Rulindo: Barashishikarizwa kugura impapuro nyemezamwenda za Leta

Banki nkuru y’igihugu irashishikariza abaturage mu karere ka Rulindo kugura impapuro nyemezamwenda zashyizwe ku isoko na Leta kuko zifasha byinshi ku bazazigura no ku gihugu muri rusange mu bijyanye no gutanga inyungu.

Mu nama yabereye murenge wa Base ho mu karere ka Rulindo tariki ya 13/11/2014, Ngirimana David, umukozi wa banki nkuru y’u Rwanda yasobanuye ko izi mpapuro uzazigura azaba afite inyungu nyinshi , akabasha no kuzifashisha muri gahunda zitandukanye nko kwaka imyenda mu mabanki n’ibindi.

Abanyarulindo bitabiriye inama ya BNR bishimiye kugura impapuro nyemezamwenda za Leta.
Abanyarulindo bitabiriye inama ya BNR bishimiye kugura impapuro nyemezamwenda za Leta.

Yagize ati “Uzagura izi mpapuro zizamufasha muri byinshi kuko amafranga azazigura azajya yunguka mu mezi atandatu, ikindi ni uko uzaba afite urwo rupapuro azajya arwitwaza mu gihe agiye kwaka amafaranga kuri banki yo gukora imishinga ye. Ikindi ni uko na Leta izajya ibonaho inyungu ikabasha gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro”.

Nyuma yo gusobanurirwa byinshi ku bijyanye n’izi mpapuro nyemezamwenda, abitabiriye iyi nama bagaragaje uko bazumva n’inyungu basanga bizabafasha.

Abakozi ba BNR n'ab'akarere ka Rulindo basobanura inyungu ziri mu mpapuro nyemezamwenda.
Abakozi ba BNR n’ab’akarere ka Rulindo basobanura inyungu ziri mu mpapuro nyemezamwenda.

Ndoli Ildephonse uhagarariye urugaga rw’abikorera mu karere ka Rulindo yatangaje ko ku giti cye yiteguye kugura izi mpapuro kuko ngo yasanze bifite akamaro kanini kuko wasangaga bamwe bafite amafranga ku makonti adashobora kunguka.

Ati “tubonye ko izi mpapuro zizajya zitwungura buri kwezi kandi na Leta ikagira icyo ifataho ikabasha gukora ibikorwa bimwe na bimwe bijyanye n’iterambere ry’igihugu cyacu”.

Ngirimana David, umukozi wa BNR waje gusobanura ibijyanye n'impapuro nyemezamwenda.
Ngirimana David, umukozi wa BNR waje gusobanura ibijyanye n’impapuro nyemezamwenda.

Izi mpapuro nyemezamwenda ngo zizatangira kugurishwa tariki 24/11/2014 bikarangira tariki ya 26/11/2014 bikongera mu kwezi kwa kabiri undi mwaka.

Izi mpapuro kandi ngo zizagurwa guhera ku bihumbi ijana aho uzishaka azajya yuzuza umwirondoro ku mabanki y’ubucuruzi mu ntara no ku kicaro cya BNR. Mu myaka yashize abaguze impapuro nyemezamwenda bahawe inyungu ya 11.5%.

Iki gikorwa kandi ngo kizajya gikorwa rimwe mu mezi atatu nk’uko byatangajwe n’abakozi baje bahagariye BNR muri aka karere ka Rulindo, banasabye abantu bose kubyitabira ngo kuko bizabazanira inyungu nyinshi bakabasha kwiteza imbere mu buryo bworoshye.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nanjye nashishikariza abanyarwanda mur rusange kuko kugira izi mpapuro nyemezamwenda bifasha uwaziguze aba yizeye kunguka kandi amafranga ye akaba ayabakije mumutekano bityo mu gihe runaka akazabona inyungu yiyongereye

emile yanditse ku itariki ya: 16-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka