Rulindo: Bamwe mu bafite ubumuga bageze kure biteza imbere

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Rulindo basanze bakwiye kwiteza imbere aho guhora bategeye amaboko abandi, bahitamo gukura amaboko mu mifuka kandi ubu bamaze gutera intambwe bagana ku iterambere.

Hajabakiga Thomas wagize ubumuga bw’ukuguru kuva mu 1994, afite abana 6 n’umugore. Avuga ko umuryango we ubayeho neza nyuma yo guhindura imyumvire kuko ubu noneho abasha gukora akawuteza imbere.

Hajabakiga atangaza ko yabashije kurihira abana be amashuri umwe akaba yararangije kandi arakora, babiri nabo ngo aracyabarihira ndetse abo mu muryango we bose abasha kubarihira ubwisungane mu kwivuza abikesha umwuga w’ubudozi.

Uyu mugabo ashima Leta kuba yaramuhaye amahugurwa ku bijyanye n’ubudozi akivana mu bukene ntategereze kubaho asabiriza.

Hajabakiga asaba abafite ubumuga guhaguruka bagakora.
Hajabakiga asaba abafite ubumuga guhaguruka bagakora.

Ubu kandi ngo anafite gahunda yo gufasha abandi bafite ubumuga bagenzi be bo mu Karere ka Rulindo bakiri mu muhanda akabatoza gukora bakiteza imbere bakareka gusabiriza.

Ati “Inama nagira abafite ubumuga ni ukwikuramo umuco wo gusabiriza bagashyira amaboko hasi bagakora bityo nabo bakiteza imbere kimwe n’abandi banyarwanda”.

Hajabakiga ni umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abafite ubumuga “Fraternité Dufatanye”. Iri shyirahamwe ngo rifite gahunda yo kwigisha abana batagize amahirwe yo gukomeza amashuri babana n’ubumuga bo mu Karere ka Rulindo.

Ishyirahamwe “Fraternité Dufatanye” kuri ubu rifite abanyamuryango basaga 350 bakora ibikorwa bitandukanye by’ubukorikori n’ubudozi bw’imyenda.

Aba banyamuryango kandi bose bamaze no kuba aborozi aho buri wese afite itungo rimufasha mu mibereho ye ya buri munsi.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka