Rulindo: Bamwe bababajwe n’uko umwaka wa 2014 usize nta cyo gukora bafite
Bimwe mu bihora bihangayikishije urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo birimo no kutagira icyo bakora babashe kwiteza imbere nk’abandi.
Kuba nta mikoro yo kwihangira imirimo, bamwe muri bo bakaba nta n’ingwate bagira ngo batange mu bigo by’imari bibashe kubaguriza ngo biri mu bituma bahorana ubushomeri, abandi bakishora mu biyobyabwenge kugira ngo biyibagize ibibazo bafite.
Ubwo Kigalitoday yaganiraga n’urubyiruko mu karere ka Rulindo ku bijyanye n’uko umwaka wa 2014 urangiye wabagenedekeye bamwe bavuze ko umwaka ushize utababereye mwiza ngo kuko nta kazi bawubonyemo.
Bavuga ko umwaka mushya biteguye gukora cyane bakisungana mu mashyirahamwe mu rwego rwo kureba ko babasha gukora bagatera imbere, aho kwirirwa bahagaze ku mihada barebera abihitira mu mamodoka.

Kagenzi Yves wo mu murenge wa Rusiga yagize ati “Njye ku bwanjye rwose uyu mwaka ushize warambihiye pe, ariko utaha wo niteguye kuko uzambera mwiza kuko mfite gahunda zo kwegera bagenzi banjye tugakora amashyirahamwe tukihangira imirimo tugakora aho guhora duhagaze ku mihanda tureba abahisi n’abagenzi kuko biratubabaza”.
Gufasha urubyiruko kugira icyo rukora mu mwaka wa 2015 kandi binashimangirwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri aka akarere ka Rulindo bwana Murindwa Prosper, uvuga ko hagiye gushyirwaho ingamba zidasanzwe mu gufasha urubyiruko kubasha kwihangira imirimo bakava mu kibazo cy’ubushomeri.
Murindwa yagize ati “uyu mwaka dutangiye tugiye gushyira imbaraga zidasanzwe mu kwegera urubyiruko tubakangurira gukora, tunabafasha kugana ibigo by’imari nabo bahabwe amahirwe yo gufata inguzanyo. Kuko byagaragaye ko urubyiruko rwo muri aka karere rufite inyota yo gukora ariko nta bwo bafite ubushobozi bwo kuba bakwihangira imirimo”.
Murindwa akomeza avuga ko uyu mwaka dutangiye wa 2015 uzasiga benshi mu rubyiruko mu karere ka Rulindo bafite ibyo bakora bibateza imbere.
Urubyiruko mu karere ka Rulindo kugeza ubu rubarirwa hejuru ya 60% by’abatuye akarere, abenshi muri uru rubyiruko bakaba batagira akazi cyane abatarize uretse ko hari n’ababashije kwiga bavuga ko nta cyo bagira bakora.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|