Rulindo: Akarere kasuzumye aho imihigo igeze yubahirizwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo n’abafatanyabikorwa bakoze isuzuma ry’aho igihembwe gishize kigeze gishyirwa mu bikorwa, bunategura igihembwe gikurikiyeho cy’imihigo y’uyu mwaka.

Kuri uyu wa mbere tariki 11 Mutarama 2015, ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’inzego z’ibanze zose na sosiyete sivile, zasanze mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’imihigo uretse ubuhinzi n’ubworozi ibindi bisaba gutanga amasoko byarakererewe.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus yasabye abakozi kwihutisha imihigo yahizwe bose bafatanyije.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus yasabye abakozi kwihutisha imihigo yahizwe bose bafatanyije.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, yasabye abakozi bazi ko hari ibyo bataratunganya kandi hasigaye igihe gito bagomba kubitunganya kugira ngo bazayihigurire igihe.

Yagize ati “Kugira ngo ngo ugere ku musaruro mwiza ugomba kubiharanira. Mwongere imbaraga mu byo mukora mufatanye, mujyire inama nyinshi nyunguranabitekerezo ku mihigo, ku buryo mu kwezi kwa kane muzaba murangije imihigo yahizwe.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere Mulindwa Prosper, yavuze ko bimwe mu bigiye kwihutishwa hagiye gukorwa umuhanda wa Kilometero 35 ukora ku mirenge ine.

Abakozi b'Akarere, abayobozi b'Imirenge na sosiyete sivile bitabiriye inama y'isuzuma ry'imihigo.
Abakozi b’Akarere, abayobozi b’Imirenge na sosiyete sivile bitabiriye inama y’isuzuma ry’imihigo.

Uwo umuhanda uzaca Rusine-Karambo-Gisanze-Remera ukazahura n’umurenge wa Jari wo mu Karere ka Gasabo, ukazayifasha mu buhahirane.

Yavuze uwo muhanda uzakorwa nab a rwiyemezamirimo batatu, kugira ngo byihute kandi yongeraho ko bizeye ko uzaba warangiye nk’uko biri no mu masezerano bagiranye.

Hakizimana Jean Baptiste uhagarariye JADF y’akarere, yavuze ko bakurikirana imihigo biyemeje nk’abafatanyabikorwa inshuro nyinshi mu kwezi kugira ngo hatazagira imihigo izadindira.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndifuriza Akarere ka Rulindo kugumya kesa nkuko kabisanganywe , kandi butewe n’ubushake ndetse n’ubushobozi bw’abayobozi baka Karere ,abafatanyabukorwa bako byose icyizere ko bigomba kugerwaho cyirahari ahubwo Rulindo Songa mbere tupa ndani

NAHAYO Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 12-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka