Rulindo: Abagore barashimira Kagame wabahaye ijambo

Abagore bo mu karere ka Rulindo bibumbiye mu itsinda DUKUNDISUKU barashimira Perezida Kagame wabahaye ijambo none bakaba basigaye bahabwa akazi mu nzego zitandukanye nk’ak’abagabo kandi bakabasha kwizigamira.

Nk’uko aba bagore babivuga ngo mbere nta mugore wari wemerewe gukora akazi nk’ak’abagabo nko mu bijyanye n’ubwubatsi; abandi nabo bakavuga ko mbere nta mugore wakoraga akazi ko ku muhanda nko gukora isuku ngo byahabwaga abagabo gusa.

Ikindi ngo ni uko nta mugore wari wemerewe kugira konti ye muri banki, ngo konti zabaga ari iz’abagabo bityo akaba ari nabo bagenga uko umutungo w’umuryango ugomba gukoreshwa nta ruhare umugore abigizemo.

Ibi ngo ni bimwe mu bituma abagore bibumbiye mu mashyirahamwe yo kubitsa no kugurizanya bakora isuku ku muhanda mu karere ka Rulindo bavuga ko byabahaye umwanya wo guhura bagashyira hamwe kandi bakabasha kwiteza imbere muri gahunda zitandukanye.

Abagize itsinda DUKUNDISUKU bafite gahunda yo kwizigamira.
Abagize itsinda DUKUNDISUKU bafite gahunda yo kwizigamira.

Mukamana Patrisiya ni umugore ukora isuku mu muhanda mu karere ka Rulindo, ngo kuba asigaye ahabwa akazi mu muhanda asanga abikesha umukuru w’igihugu Paul Kgame wahaye abagore bose ijambo.

Yagize ati “Turashima cyane umukuru w’igihugu Paul Kagame kuko kuba tubasha guhabwa akazi mu mihanda ni ku bwe, ubu abagore dusigaye duhabwa akazi mu bintu bitandukanye tutari dufitemo uburenganzira, nko kuba umugore yakora ku muhanda, kuba umugore yahabwa akazi mu by’ubwubatsi n’ibindi.”

Undi nawe yagize ati “Ubu abagore twahawe ijambo dusigaye tubitsa mu mabanki mbere abagabo nibo bagiraga amakonti muri banki bakagena uko umutungo w’urugo ukoreshwa ugasanga umugore ahora ategeye amaboko umugabo ndetse akaba yanakwima kubera kugusuzugura”.

Aba bagore bibumbiye mu itsinda DUKUNDISUKU bashima ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwabahaye aka kazi ngo bakaba bahembwa neza kandi bakabasha kwizigamira bakaba bateganya no kwiteza imbere mu minsi iri imbere.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka