Rukara: ntibavuga rumwe ku kibazo cyo kugeza amashanyarazi muri Rwimishinya
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza n’ubw’akagari ka Rwimishinya muri uwo murenge btibuvuga rumwe ku kibazo abaturage b’ako kagari bafite cyo kugezwaho amashanyarazi.
Abaturage barenga 300 bo mu kagari ka Rwimishinya baherutse gukusanya amafaranga kugira ngo bazabone uko bagezwaho amshanyarazi ariko umuyobozi w’ako kagari, Rukundo Patrick, aza kubasaba guhagarika gutanga umusanzu batangaga ababwira ko hari amashanyarazi y’ubuntu bagiye guhabwa.
Umwe mu baturage wadusabye kutavuga amazina ye kubera impamvu z’umutekano we yasobanuye ko bari tugeze kure batanga amafaranga, hanyuma umuyobozi w’akagari arababwira ngo bagiye kubaha amashanyarazi y’ubuntu bituma abatangaga amafaranga babihagarika. Yagize ati “kugeza ubu twasabye ko dusubizwa amafaranga yacu twarayabuze, n’ayo mashanyarazi yatwizezaga twarayabuze”.
Twashatse kuvugana n’umuyobozi w’akagari ka Rwimishinya ntitwamubona, ariko twamuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa yanga kuyitaba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara Ngabonziza Bideri Vincent, yavuze ko iki kibazo atari akizi, anavuga ko niba umuyobozi w’akagari yarabwiye abaturage ko bagiye guhabwa amashanyarazi y’ubuntu yababeshye kuko nta gahunda ya byo ihari.
Bideri akomeza avuga ko abaturage bakwiye gukomeza gutanga amafaranga ku bwinshi kuko ari bwo buryo bwonyine bushoboka bwo kugira ngo babe bagezwaho amashanyarazi.
Buri muturage muri aba batanze umusanzu yagiye atanga amafaranga 5000. Ubu baribaza niba koko amafaranga batanze ahari cyangwa hari ubundi buryo yakoreshejwe kuko hari icyo bise indimi ebyiri mu bayobozi ba bo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|