Ruhango: PAC yiyemeje gukemura ikibazo cy’abaturage na EWSA kimaze imyaka 10

Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu mu nteko ishinga mategeko y’u Rwanda (PAC), yijeje abaturage bo mu mirenge ya Ruhango, Ntongwe na Kinazi yo mu karere ka Ruhango, ko ikibazo bamaranye imyaka isaga 10 na EWSA kigiye gukemurwa vuba.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30/04/2014 nibwo iyi komisiyo yasuye aba baturage bafite ikibazo cy’amafaranga yabo yingurane y’ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi na EWSA, abaturage basaga 63 bakaba bishimiye ko intumwa batumye arizo zigiye gukemura ikibazo cyari cyarananiranye.

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry'umutungo w'igihugu (PAC) barimo kumva ibibazo by'abaturage bangirijwe na EWSA mu karere ka Ruhango.
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu (PAC) barimo kumva ibibazo by’abaturage bangirijwe na EWSA mu karere ka Ruhango.

Hari mu mwaka wa 2005, ubwo EWSA yanyuzaga umuyoboro w’amashanyarazi muri iyi mirenge itatu, aho uyu muyoboro wanyuzwaga hari ibikorwa by’abaturage byahangirikiraga ariko ubuyobozi bwa EWSA bukabemerera ingurane.

Nyuma yo gusura ibikorwa by’abaturage byangijwe na EWSA, iyi komisiyo yagiranye ikiganiro n’aba baturage bayigaragariza akababaro bafite bamaranye iyi mwaka 10 ikibazo cyabo kidakemuka.

Ngabonziza Silas ni umwe mu baturage bangirijwe na EWSA, yabwiye aba badepite ko yangirijwe ishyamba ryamufashaga mu gukemura ibibazo bitandukanye, ariko kugeza ubu akaba yaraheranywe n’ubukene kuko nta kintu akikorera kubera kwiruka inyuma y’iki kibazo.

Abaturage bagaragariza abadepite igihombo batejwe na EWSA.
Abaturage bagaragariza abadepite igihombo batejwe na EWSA.

Nubwo iki kibazo kimaze igihe kinini abaturage bakigeza mu nzego zitandukanye kikananirana, kuri ubu ngo bafite icyizere kuko bashoboye kubona intumwa za rubanda bitoreye, bakaba bizera ko kigiye gukemuka.

Iyi komisiyo yasuye ibikorwa by’abaturage byangijwe ikanagirana ikiganiro nabo, ngo ntibyumvikana ukuntu hashira imyaka 10 abaturage batarabona ingurane zabo, ariko ngo kubera imbaraga bafite z’ubuvugizi, bijeje aba baturage ko ikibazo cyabo kigiye gukurikiranwa vuba, nk’uko byashimangiwe na Karenzi Theoneste umuyobozi wungirije w’iyi komisiyo.

Depite Karenzi yabwiye aba baturage ko bakiva aha bagiye kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa EWSA ndetse n’izindi nzego bireba iki kibazo kigakemurwa mu maguru mashya.

Aba badepite n'ubuyobozi bw'akarere basuye ibikorwa byangijwe na EWSA.
Aba badepite n’ubuyobozi bw’akarere basuye ibikorwa byangijwe na EWSA.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’ubukungu Twagirimana Epimaque, yabwiye iyi komisiyo ko anejejwe no kuba iki kibazo cy’abaturage kigiye gukemurwa, ngo kuko nabo bari bahangayikishijwe n’idindira mu iterambere ry’aba baturage.

Akaba yabagiriye inama ko igihe bazabona aya mafaranga, ko bagomba gushakisha imishinga bayikoresha ikagaruza igihombo batewe.

Uyu muyoboro w’amashanyarazi ufite ibirometero bigera kuri 35, wangije ibikorwa by’abaturage 63 bifite agaciro gasaga million 80.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka