Ruhango: Kinihira mu mvura ngo ingendo zirahagarara
Abaturage batuye mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Ruhango baravuga ko mu bihe by’imvura bahura n’ibibazo by’imihanda bakabura uko bagenderana n’indi mirenge bahana imbibi, bityo ugasanga ubuhahirane burahagaze.
Aba baturage bavuga ko igihe cy’imvura imihanda yabo yuzura amazi, amateme yose akangirika bityo bagahera mu bwigunge.
Mbanzamihigo Didas, umuturage utuye muri uyu murenge, avuga ko bafite amateme hafi atandatu ariko mu gihe cy’imvura ngo imihanda iruzura cyane akangirika ugasanga ingendo zahagaze.

Akomeza avuga ko mu bihe by’imvura imodoka zajyaga muri uyu murenge zitahagera, abazikeneye bikabasaba gukora ingendo ndende nabwo babanje kunyura mu mazi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko butirengagije ikibazo cy’Umurenge wa Kinihira kuko ngengo y’imari y’uyu mwaka batangiye kugira icyo bagikoraho.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier avuga ko ibikorwa by’imihanda biba bigoranye ugereranyije n’amafaranga akarere kaba gafite, ariko akizeza abaturage ko imihanda imwe n’imwe yatangiye gukorwa, ndetse indi ikazakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Uretse kuba uyu murenge ufite ikibazo cy’imihanda, abawutuye banavuga ko bafite ikibazo cyo kutagira umuriro, nabyo bikiri mu bidindiza iterambere ryabo.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|