Ruhango: ADEPR imaze kuvana abagore basaga 3000 mu bukene
Abagore ibihumbi 3660 bo muri paruwase ya Byimana mu itorero pantekoti mu Rwanda (ADEPR) mu Karere ka Ruhango barishimira ibikorwa by’iterambere bamaze kwigezaho nyuma y’igihe gito babumbiwe mu matsinda abashishikariza kwiteza imbere, ubu mu ngo zabo bakaba bahagaze neza.
Nyirabugingo Apollinarie uhagariye amatsinda 18 yashinzwe na ADEPR Paruwase ya Byimana, avuga ko aya matsinda ajya gutangira abagore bari bugarijwe n’ubukene bukabije. Ariko kuri ubu ngo umugore wese uri muri aya matsinda afite ubuhamya yatanga mu iterambere.
Ati “ubu buri mugore afite amatungo amaze korora, ubuhinzi bugezweho, baraboha utuntu dutandukanye tw’ubukorikori, n’ibindi byinshi. Ingo zabo zimeze neza pe”.

Umushumba wa paruwasi ya Byimana muri ADEPR, Pasiteri Ntagungira Francois avuga ko impamvu batekereje guhuriza hamwe aba bagore bakabashyira mu matsinda ari uko babonaga ko basigaye inyuma mu bikorwa by’iterambere, kandi Bibiliya ivuga ko Roho nziza igomba gutura mu mubiri muzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Jolie Germaine wari witabiriye umuhango wo kumurika ibyagezweho n’abagore kuri uyu wa 09/12/2014, yatangaje ko urugamba rwo guteza imbere umugore w’umunyarwandakazi rugikomeje, agasaba abafite aho bageze kuzamura abandi.
Iyi paruwase ya Byimana yahurije hamwe abagore mu matsinda 183 agizwe n’abagore 3660 bose bahamya ko bamaze kwigobotora ingoyi y’ubukene.


Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|