Ruhango: Abanyonzi bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’amagare
Abanyonzi bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko babangamiwe cyane n’izamuka ry’ibiciro by’ibyuma by’amagare kuko ngo rituma badatera imbere.
Habagusenga Tito, umwe mu bakora akazi k’ubunyonzi mu mujyi wa Ruhango, avuga ko nyuma y’aho bakomorewe amagare akongera kujya mu muhanda abanyonzi babaye benshi, ibyuma by’amagare bizamurirwa ibiciro, bityo bigatuma amafaranga bakorera ntacyo abamarira kuko iyo bagiye gukoresha igare basanga ibyuma byayo bihenze cyane.
Ati “reba nk’igare ryaguraga ibihumbi 50 cyangwa 60, ubu bararizamuye usanga ritari munsi y’ibihumbi 100, ndetse ugasanga icyuma gishya cyarikubye kabiri”.

Nkundimana Rachel, umubitsi wa koperative “Twisungane” igizwe n’abanyamuryango basaga 200 bakora akazi k’ubunyonzi avuga ko ubu babuze uko babigenza, kuko bagerageza kuvugana n’abacuruza amagare bakababwira ko impamvu y’izamuka ry’ibiciro ari uko yabuze atakiboneka.
Abacuruzi ngo babwira abakoresha amagare ko abayinjizaga mu gihugu batakiyazana, bityo ugasanga ibiciro byayo biriyongereye.
Gusa bamwe mu bacuruzi baganiriye na Kigali today batifuje kugaragara mu itangazamakuru, bavuga ko izamuka ry’ibiciro bidaterwa no gushaka inyungu nyinshi, ahubwo ngo biterwa n’uko bayaranguye, aho bayarangura naho bakababwira ko ikibazo ari misoro ihanitse.
Aba banyonzi basaba gukorerwa ubuvugizi ibyuma by’amagare ntibikomeze guhenda kugira ngo nabo babone uko batera imbere.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|