Rubengera: Abajyanama b’ubuzima barinubira ikoreshwa ry’umutungo wabo
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bibumbiye muri Koperative “Dukunde Ubuzima Rubengera” ikorera ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera mu Karere ka Karongi barinubira imikoreshereze mibi y’umutungo w’iyi koperative, kuko ngo komite yabo ikoresha umutungo uko yishakiye itabanje kubagisha inama.
Mu nama abanyamuryango b’iyi koperative bagiranye n’abayobozi bayo kuwa 13/01/2015 ubwo bari bagiye no gufata bimwe mu bikoresho by’akazi kabo k’ubujyanama bw’ubuzima, ubuyobozi bwa koperative bwabagejejeho icyifuzo cyo kugura isambu kuri miliyoni enye n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (4,500,000 Rwf) maze bamwe batangira kwijujuta bavuga ko iyo sambu ngo ubundi ikwiriye miliyoni eshatu (3,000,000).
Uku kutumvikana ku ikoreshwa ry’umutungo wa Koperative “Dukunde Ubuzima Rubengera” byatumye bamwe mu banyamuryango bayo barakara maze bavuga ko niba imikorere idahindutse ngo bahabwe agaciro bagiye gusezera ku mirimo yabo nk’abajyanama b’ubuzima bakanava muri iyo koperative.

Umwe mu bagore bari muri iyo koperative yagize ati “Aho guhora ndagirwa nk’inka muri koperative y’abajyanama b’ubuzima uyu munsi navuze ko nandika ibarwa yo gusezera nkavamo. Mu gihe batemeye ko tuzajya twicara nk’abanyamuryango tugafatira hamwe ibyemezo mpisemo gusezera muri koperative Dukunde Ubuzima”.
Si we gusa kuko muri uko kwijujuta abenshi bavugaga ko bagiye gusezera ku mirimo yabo. Mugenzi we bari begeranye na we yahise agira ati “Ikibazo dukunda kugira muri koperative ni uko tutamenya uko umutungo ukoreshwa. Ntabwo tumenya ngo umutungo wacu uhagaze gutya”.
Akomeza avuga ko koperative atari iya perezida cyangwa ngo ibe iya komite agira ati “Ntabwo tubishaka, turashaka ko bazajya batubwira umutungo wacu uko uhagaze hagira icyo bashaka kugura bakadutumizaho bakatugisha inama. Niba badashaka kutugisha inama ku ikoreshwa ry’umutungo wa koperative nanjye ndayivamo aho kuyobora buhumyi”.
Mu gihe aba bavuga ko basezeye kubera kutagira ijambo muri Koperative, Bakunzi Jean Pierre, Perezida w’iyi Koperative “Dukunde ubuzima Rubengera, avuga ko mbere yo kugura umutungo komite ibanza kuwusura yabyemera bagatumira n’abandi bajyanama b’ubuzima bagize koperative bagafatira hamwe umwanzuro.
Yagize ati “Hari igihe komite ya koperative ibanza kujya kubasuzumira kuko bayitoye bayizeye ikabyemeza. Yamara kubyemeza tugahamagara abanyamuryango nabo bakaza kureba batabyemera tukabyihorera”.
Nyuma y’iki kibazo cyateje impagarara muri iyi koperative y’abajyanama b’ubuzima, umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Rubengera iyi koperative ikoreramo, Nizeyimana Egide, yahise afata umwanzuro wo guseza ibyemezo byafatiwe muri iyo nama.
Nizeyimana yagize ati “Ibyo bari bavuganye tubaye tubihagaritse twumvikanye ko bazakorana indi nama isobanurira abanyamuryango ibintu bigiye gukorwa n’inyungu babifitemo bakabanza bakabyemera”. Akomeza avuga ko bigoye ko abantu benshi bahita bumva neza ibintu kimwe akaba ari yo mpamvu na we yabagiriye inama yo kuzabanza gukora inama rusange yo kuganira kuri iki kibazo.
Naho Nizeyimana Abdou, Umukozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Karongi, avuga ko igikorwa gikwiye gukorwa mu gihe kinyuze abanyamuryango kuko ngo kiba kije mu nyungu z’abanyamuryango bose. Bityo na we akavuga ko ibyari byemejwe na komite y’iyo Koperative bigomba guteshwa agaciro.
“Izo komite zose zireberera koperative mu nyungu yagutse y’abanyamuryango ariko nta cyemezo runaka gishobora gufatwa kitabanje kunyura mu nama y’abanyamuryango cyane ko ari amafaranga ya koperative y’abanyamuryango bose atari amafaranga ya komite,” Nizeyimana.
Ubusanzwe koperative z’abajyanama b’ubuzima zihabwa amafaranga na Minisiteri y’Ubuzima nk’agahimbazamusyi k’ibikorwa baba barakoze. Aya mafaranga akanyuzwa muri koperative z’abajyanama b’ubuzima bakayakoresha ibikorwa bibateza imbere noneho bakajya bagabana inyungu zikomotse kuri ibyo bikorwa.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|