Rubavu: Noheli 2013 yagaragaje ko itandukanye na 2012

Abaturage bo mu karere ka Rubavu bitabiriye ibikorwa byo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2013 bavuga ko hari itandukaniro ry’iminsi mikuru ya 2013 na 2012.

Bamwe mu baganiriye na Kigali today ubwo barimo bitegura Noheli bagaragaza ko 2013 wagenze neza kandi abaturage bayiteguye bafite umutekano bitandukanye na 2012.

Kayishema, umuturage wo mu mujyi wa Gisenyi waganiriye na Kigali today avuga ko ubuzima bw’Abanyagisenyi bugirwaho ingaruka n’umutekano wa Congo ngo kuba Congo ubu ifite umutekano bituma n’Abanyarwanda bumva nta kibazo, bitandukanye na 2012 Congo yari ifite ibibazo by’intambara.

Kayishema ati “ubu benshi mu Banyarwanda barajya muri Goma gukora no guhaha kandi hano Gisenyi Abanyecongo bari kuza guhaha, turabona nta kibazo kuko umwuka muri iyi mijyi yombi umeze neza nubwo Abanyarwanda bajya Goma bagenda bigengesereye kubera gutinya guhohoterwa”.

Mu masoko abaturage baragura ibintu by’iminsi mikuru, ariko abacuruzi bavuga ko imihahire ya 2013 itandukanye n’imyaka yabanje kuko benshi bagura bagendeye ku mibare kandi bazirikana ko nyuma y’iminsi mikuru ubuzima buzakomeza, ibi bikaba bitagaragaza ko iminsi mikuru mu karere ka Rubavu ishyushye cyane.

Bamwe mu baturage bamaze kugurisha imyaka bahaha iby'iminsi mikuru.
Bamwe mu baturage bamaze kugurisha imyaka bahaha iby’iminsi mikuru.

Abahaha baravuga ko bimwe mu bihahwa ibiciro biri hejuru uretse ibirayi n’isambaza, abahaha bakavuga ko iyi minsi mikuru bigaragara ko idashyushye kubera nta mafaranga nk’uko Uwimana aganira na Kigali today yabigaragaje.

Yagize ati “Nta mafaranga ari mu baturage, n’abahaha baragura ibintu bike ndetse nibyo kugura ibirugu abantu bagataka urabona ko benshi batabyitabiriye, iki ni kimwe kikwereka ko nta mafaranga hari kuko ntawanze kwishimisha, benshi mu bakozi ntibarahembwa, ibintu biri hejuru, ababyeyi benshi barateganya ko nyuma y’iminsi mikuru abana batangira amashuri, hagomba kuba kwigengesera.”

Nubwo ariko bigaragra ko abantu batitabiriye kwizihiza iminsi mikuru cyane, mu ma isoko rya Gisenyi no mu mazu y’ubucuruzi bamwe baraza guhaha ibyo gushimisha abana nk’imyambaro n’inkweto n’izindi mpano.

Naho kuba abantu bahaha bataboneka ko ari benshi nkuko byagenze mu myaka ishize ukuyemo 2012 ngo byaba biri guterwa n’imurikagurisha ribera mu karere ka Rubavu aho benshi mu birebana no kwishimisha bajya kubihakorera bigatuma bitagaragara mu mujyi, cyane mu imurikagurisha byinshi biyigize ari utunywero n’uburiro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko ejo uzengurutse mu rwanda hose ubona ko hari ikintu cyiyongereye mu mibereho, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga, mu buzima bwa banyarwanda noneho nko muri kgl ho ubona umuntu uhaheruka muri 2012 atamenya nimba ari muri kgl agarutse muri izembera za 2013

claude yanditse ku itariki ya: 25-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka