Rubavu: Haratunganywa imidugudu y’icyitegerezo izatwara miliyari imwe y’Amanyarwanda

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu butangaza ko igikorwa cyo gutunganya imidugudu y’icyitegererezo izatwara miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu kwagurira Umujyi wa Gisenyi ahantu h’icyaro.

Habimana Martin umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, avuga ko ibikorwa byo gutegura umudugudu wa Kabiza na Matyazo bigeze kure, n’abaturage bakora ibikorwa byo guca imihanda bari bamaze amezi atanu badahembwa barishyuwe.

Bimwe mu bikorwa by'imihanda byamazwe gukorwa mu mudugudu w'ikitegererezo.
Bimwe mu bikorwa by’imihanda byamazwe gukorwa mu mudugudu w’ikitegererezo.

Avuga ko uyu mudugudu uzubakwa mu kagari ka Rubona gasanzwe mu gishushanyo cy’umujyi wa Gisenyi, naho akandi ka Kinigi kari mu cyaro ariko bizatuma umujyi ugakomerezamo kuko kazanyuzwamo umuhanda wa kaburimbo uzava Karongi Rubavu.

Bimwe mu bikorwa remezo bimaze gukorwa birimo imihanda n’amatiyo akwirakwiza amazi n’amashanyarazi. Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko ibisigaye ari ugutegura ibibanza bizaturwamo n’ahazashyirwa amasoko n’amashuri n’ikigo nderabuzima.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, avuga ko gutunganya umudugudu w’ikitererezo bizatuma abantu batarushaho kwirundira mu mujyi wa Gisenyi no gukora ingendo zibavunnye ahubwo bashobora kwegerwa n’ibikorwa by’amajyambere.

Ibikorwa byo gutunganya umudugudu wa Kabiza na Matyazo watanze akazi ku bantu babarirwa mu bihumbi bitatu basanzwe batishoboye, bashobora kubona akazi kabinjiriza amafaranga 1300 ku munsi.

Habimana avuga gutinda kwishyura abakozi byari badindijwe n’imisohokere y’amafaranga muri banki nkuru y’igihugu mu gihe cyo gusoza umwaka w’ingengo y’Imari, ariko ubu batangiye kuzajya bakurikirana bagahembwa kare.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka