Rubavu: Amazi arimo umucanga atuma urugomero rwa Keya rudakora igihe cyose

Urugomero rwa Keya rukoresha amazi ya Sebeya ntirurashobora kugeza ku ntego rwari rwitezweho kuko rutanga Kilowati 900 (900Kw) aho gutanga Megawati 2 (2MW) nk’uko byari biteganyijwe rwubakwa.

Céléstin Havugimana ukuriye inganda nto zitanga amashanyarazi mu Turere twa Rubavu na Rutsiro avuga ko urugomero rwa Keya rutashoboye gutanga ingufu za Mw 2 kubera uburyo imashini z’uru rugomero zangizwa n’umusenyi uba mu mazi ya Sebeya rukoresha.

Havugimana avuga ko urugomero rwa Keya rukora amasaha make ku munsi kuko rukoreshwa igihe haba hacyenewe amashanyarazi menshi kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa yine z’ijoro, ayandi masaha rugahagarikwa kugira ngo imashini itangirika kubera amazi aba arimo umucanga.

Uru rugomero rukora amasaha atana ku munsi kubera imashini idashobora guhangana n'umucanga uba mu mazi y'umugezi wa Sebeya.
Uru rugomero rukora amasaha atana ku munsi kubera imashini idashobora guhangana n’umucanga uba mu mazi y’umugezi wa Sebeya.

Kugira ngo uru rugomero rushobore gukora neza ngo bikenewe ko hakoreshwa imashini itangizwa n’umusenyi kimwe n’uko hashyirwaho uburyo buyungurura amazi ya Sebeya akunze kubamo umucanga, maze amazi yinjira mu rugomero ntabemo imicanga.

Uruganda rwa Keya rwatashywe mu kwezi k’Ukuboza 2011 rwubatswe ku bufatanye bwa CTB (Coopération Technique Belge) na leta y’u Rwanda ruteganya gutanga Mw 2, gusa ntibyaje kugerwaho kubera amazi ava Gishwati amanukamo isuri n’imisenyi bikangiza imashini ikoreshwa mu rugomero. Kuva rwatangira hamaze gukoreshwa imashini 2.

Urugomero rwa Keya rwuzuye rutwaye hafi miliyoni 10 z’amayero harimo 9 303 046 yatanzwe na CTB hano miliyoni 227 zitangwa na leta y’u Rwanda.

Keya yubakiwe rimwe n’izindi ngomero nka Cyimbili na Nkora zose zigomba gutanga ingufu zingana na 3.5 Mw mu kongera ingufu z’amashanyarazi mu gihugu no kwegereza abaturage amashanyarazi aho batuye.

Uruganda rwa Keya rutanga ingufu z'amashanyarazi zingana na 900 KW aho gutanga 2MW.
Uruganda rwa Keya rutanga ingufu z’amashanyarazi zingana na 900 KW aho gutanga 2MW.

Nk’uko bigaragara mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2009, u Rwanda rwari rwateguye amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe na miliyoni 380 yagombaga gukoreshwa kubaka ingomero z’amashanyarazi nka Keya, Nkola na Kimbili ku bufatanye na CTB.

Mu Karere ka Rubavu habarirwa ingomero eshatu zirimo urwa Keya rutanga ingufu zingana na Kw 900, urwa Gisenyi rutanga ingufu zingana na 1,2 Mw hamwe n’urwa Gihira rutanga ingufu zingana 1,8 Mw.

Urugomero rwa Keya nirwo rufite ikibazo kuko izindi zikora mu gihe zose zikoresha amazi y’umugezi wa Sebeya.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka