Rubavu: Abagore bishyize hamwe batangira gukora inkweto

Abagore bibumbiye mu ishyirahamwe Rubavu Shoes Makers Cooperative bavuga ko badatewe ipfunwe nibyo bakora mu gihe bibafasha mu nzira y’iterambere.

iyo badoda abandi bagiye gushaka isoko bavuga ko bumva bibahaye ishema
iyo badoda abandi bagiye gushaka isoko bavuga ko bumva bibahaye ishema

Ni abagore n’abakobwa bishyize hamwe mu bikorwa byo gukora inkweto bavuga ko ari akazi bishimiye, kandi kabatunze nubwo bataramara igihe kinini bagakora.

Kigali Today yabasuye aho bakorera, isanga bamwe bakora inkweto abandi bakajya kuzishakira isoko, maze iganira n’abo ihasanze.

Basingakazi Febronie, ni umubyeyi w’abana batatu akoresha imashini idoda inkweto ku buryo ku munsi ashobora gukora inkweto ishanu z’abagore cyangwa z’abagabo zizwi nka sandari zikamuha amafaranga acyura mu rugo.

Basingakazi avuga ko gukora inkweto hashize amazi arindwi abitangiye nyuma yo guhugurirwa kubikora.

Agira “Kuba ndi umumama ndoda inkweto ndabikunze kuko bintunze, nari nsanzwe nta kazi ngira, nsanga kujya mu myuga byamfasha kubona umurimo. Nagize amahirwe haza abantu bashishikariza abagore n’abakobwa kwiga imyuga mpita njyamo, gukora inkweto nibyo nahisemo kuko nari nsanzwe mbikunda, mu rugo nahoraga ndodera abana n’umugabo inkweto iyo zacikaga nkabona mbishoboye.”

Basingakazi avuga ko bitamuteye ipfunwe kuko abamubonye babimukundira bakamutera imbaraga kuko byari bisanzwe bikorwa n’abagabo kandi n’abagore babakora neza.

Kubirebana n’imbogamizi avuga ko batarashobora kubona isoko rihagije kandi inkweto zabo ntizahangana n’inkweto za caguwa ziva i Goma zigurishwa makeya.

“Imbogamizi nuko tutaramenyekana, dukora inkweto ntitubone abaguzi, ikindi nuko inkweto za caguwa hano Rubavu ziraboneka cyane kandi zigurishwa makeya, twe izo dukora nibyo tuba twaguze biratugora kugurisha.”

Basingakazi avuga ko kuba yambara isarubeti agafata ikoroshi akadoda inkweto bidatera ikibazo umugabo we;

“Mfite umugabo n’abana batatu, tubana neza kandi akazi nkora ntabibonamo ikibazo kuko n’amafaranga y’igishoro niwe wamfashije kukibona, ntibyatuma musuzugura kuko nabonye amafaranga ahubwo ndamukunda nkamwubaha kuko yanshyigikiye kugira icyo nkora nicyo ninjiza mu kubaka urugo rwacu.”

Irumva Aime afite imyaka 22, aho yicaye n’isarubeti akora inkweto avuga ko ari akazi yishimira kandi kamuha amahoro.

Avuga ko yatangiye kugatekerezaho ubwo yari ku ishuri agiye kurangiza amshuri yisambuye yibazaga icyo azakora natabona amanota yo kujya muri Kaminuza, yiyemeza kuziga imyuga, nabwo ashatse umwuga yakora ahitamo uwo gukora inkweto.

“nahisemo inkweto kuko abantu barushaho kwiyongera kandi niko bakenera inkweto zo kwambara.”

Kuba hari akazi bamwe bafata nk’agasuzuguritse, we siko abibona;

“Mu muryango ntibantereranye ahubwo bambaye hafi bampa n’igishoro, ubu maze umwaka mbikora bimfasha kwikemurira ibibazo nyamara iyo nguma mu rugo narikuba nsaba buri kimwe cyose ariko ubu ntawe nsaba ndetse ndizigamira kuri banki.

Kubikora biranshimishije, abambonye birabatungura ariko barabishima, naho umuhungu wanyanga kubera ko nkora inkweto uwo araciriritse, mbikora ntawampatirije ndabikunda, kuza aha sinahubutse, nuwampa amafaranga menshi nakubaka uruganda runini rukora inkweto.”

Irumva avuga ko abakobwa bamwe banga gukora bagasaba, ikintu abona ko kidakwiriye;

“Nanga ikintu abakobwa bita gukura, nshimishwa no gukora nkagira icyo ninjiza, kuko n’igihe nzashaka umugabo ntazagira umuco wo gusabiriza kuko nzaba nzi kwifasha no gushaka icyatunga umuryango.”

Irumva wize imibare ikoranabuhanga n’ubukungu, avuga ko ku munsi ashobora gukora inkweto eshatu z’umugore, kandi imwe akayibonaho ibihumbi bibiri.

Akavuga ko akazi ko gukora inkweto kungura kuko amafaranga yatanze kugira ngo atangire yamaze kuyagaruza ubu akaba ari gukorera mu nyungu kandi yizera ko uyu murimo azakomeza kuwukora ahubwo akagura imikorere.

Nubwo atarashaka umugabo avuga ko Leta y’u Rwanda yakoze neza guteza imbere ihame ry’uburinganire, kuko imirimo myinshi yakorwa n’abagabo, naho abagore bagahora bakennye none ubu abagore barakora bakiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka