RPPA ishyira amakosa ku bashinzwe gushyira mu bikorwa imishinga idindira mu Rwanda
Ikigo gishinzwe gutanga amasoko ya Leta (RPPA) kiratangaza ko idindira ry’imishinga myinshi mu Rwanda ridaturuka ku itangwa ry’amasoko ubwaryo, ahubwo ko rituruka ku bashinzwe gushyira mu bikorwa imishinga iba yatangiwe amasoko hakiyongeraho no gutinda gusohoka kw’ingeno y’imari.
RPPA ibibara nk’intege nke z’abashinzwe gushyira mu bikorwa iyi mishinga kuko batinda kwerekana ingengo y’imari bizatwara, nk’uko Agustus Seminega, umuyobozi w’iki kigo yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gicurasi 2015.

Yagize ati “Kudindira ni uburyo bwo kwiregura, ni intege nke baba bagize mu bikorwa bashinzwe byo kubikorera igihe noneho bakumva ikiborohera ari ukuvuga ko ari ibikorwa byo gutanga amasoko. Utanga amasoko iyo yahamagaye abantu akabyihutisha bishobora kurangira mu gihe kitarenze amezi abiri.
Ahenshi igituma bavuga gutyo ni uko baba baratinze gutegura ibikorwa, baragenda bagashyira amafaranga mu ngengo y’imari, bakagenda rimwe na rimwe batangiye gutegura igikorwa mu kwezi kwa 12 hasigaye amezi atandatu.”
Mu kiganiro cyari kigamije gutangaza ko hagiye kujya hatangwa amasoko ya Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga, ubuyobozi bwa RPPA bwatangaje ko mu busesenguzi bwabwo basanze amasoko 40% ari yo yubahiriza igihe mu kwishyurwa naho 30% akaba atubahiriza amasezerano.
Aya makosa kandi yo kudindiza imwe mu mishinga ya Leta yagaragajwe na Komisiyo y’ Inteko Ishinga Amategeko y’ Uburinganire bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere, yagaragaje ko hari ba rwiyemezamirimo batarangiza amasezerano baba barasinyiye batsindira amasoko kandi ntibabiryozwe.
Abagize iyi komosiyo bari bagaragaje ko ibi bituma Leta icibwa amande atari ngombwa, basaba Minisiteri y’Ubutabera gukurikirana abagize uruhare mu guteza igihombo.
Muri abo, komisiyo yatanze urugero rw’abagize uruhare mu guhombya umushinga wo gukwirakwiza biyogazi mu ngo, umushinga wo kubaka Gereza ya Mageragere n’umushinga wo kubaka Sitade ya Huye.
Seminega kandi yemeza ko hari ubwo ayo makosa ashobora guturuka ku bantu baba bakoze inyigo nabi kubera ubushobozi buke bwa rwiyemezamirimo ndetse no kubaho kudakurikirana uburyo rwiyemezamirimo ashyira mu bikorwa isoko yasinyiye.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|