Ririma: Ibikoresho urubyiruko rwahawe ruvugako bizarufasha kwihangira imirimo
Impamyabushobozi ziherekejwe n’ibikoresho urubyiruko rwo mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera rwahawe n’umuryango w’Abaholandi Chelp a Child ibinyujije mu muryango Nyafurika w’ivugabutumwa (AEE), rwemeza ko bizarufasha kwikorera no gusezerera ubushomeri.
Umuryango nyafurika w’ivugabutumwa AEE wahaye ibikoresho by’imyuga n’inyemezabumenyi urubyiruko rwo mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera rwigishijwe imyuga itandukanye. Abahawe ibikoresho bavuze ko bizabafasha kwihangira imirimo no gusezerera ubushomeri.
Abasore n’inkumi bagera kuri 70 nibwo bahawe inyemezabumenyi n’ibikoresho by’imyuga by’ibanze bizabafasha kwirwanaho mu gihe cy’imyaka itanu, nyuma yo guhugurwa mu budozi no gusudira kuko batagize amahirwe yo kwiga mu mashuri asanzwe.

Twagirimana Innocent, umwe mu bafashijwe n’uyu muryango kwiga imyuga, avuga ko ibikoresho bahawe bizatuma babasha kwiteza imbere ndetse bakazamura n’imibereho ya barumuna babo barera.
Jean Bernard Wereny, Umuhuzabikorwa wa AEE, yavuze ko bagomba kwishiyra hamwe kugira ngo babashe guhindura imibereho yabo.
Ati: “Abenshi muri abo ni imfubyi ziyoboye ingo, kandi gukorera hamwe mu matsinda bizabafasha guteza imbere imibereho yabo kandi impinduka iragenda igaragara muri iyo mibereho”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Ririma buvuga ko buzaherekeza urwo rubyiruko buhereye ku matsinda basanzwe bakoreramo, babafashe gukora amakoperative akomeye no kunoza umurimo wabo, nk’uko Gasirabo Gaspard umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ririma yabivuze.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|