Remera: Kuboha imitako n’uduseke byateje imbere abagore
Abagore bibumbiye muri Koperative “Tugane heza” bo mu Murenge wa Remera mu Kagali ka Bugera ho mu Karere ka Ngoma bavuga ko bamaze kwiteza imbere babikesha umwuga bihangiye wo kuboha imitako n’uduseke.
Nyuma yo kwibumbira hamwe muri koperative iboha imitako n’uduseke,babashije kubona isoko muri America aho ubu ngo babasha kubona amafaranga menshi kandi bakemeza ko bamaze kwiteza imbere.

Gatabazi Christine, umwe mu banyamuryango b’iyi koperative “Tugane henza”, avuga ko nyuma yo gutinyuka bagashaka icyabateza imbere, ubu bageze kure batagisabiriza ibitenge n’umunyu ku bagabo babo kuko babyigurira.
Yagize ati “Konti yanjye kuri banki ubundi nta kintu cyabagaho.ariko aho ntangiriye ubu bukorikori ubu konti irabyibushye. Ntitugisabiriza ku bagabo bacu ibitenge, twibohoye ubukene n’imyumvire.”
Mugenzi we babana muri Koperative “Tugane heza”, Mukarubuga Mediatrice, avuga ko amaze gukuramo byinshi birimo n’imidari y’ishimwe.
Ikiyongeraho ngo yishimira ni uko uwo mwuga watumye abonana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame amaso ku maso.

Yagize ati “Ubu bukorikori bwangejeje ku nka y’inzungu y’ibihumbi 400 naguze kubera aka gaseke mboha. Nari umugore w’umupfakazi ubabaye cyane, ariko nyuma yo gutinyuka nkahaguruka ubu abana banjye bariga nta kibazo byose mbikesha ubu buboshyi.”
Ubwo Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango,Oda Gasinzigwa, aherutse mu Karere ka Ngoma kwifatanya n’abagore b’aho barebera hamwe aho umugore amaze kwigeza,yasabye abagore gukomeza gukora cyane maze ibyo bamaze kugeraho bikababera imbarutsi y’ibyo bifuza kugeraho mu gihe kiri imbere.
Yagize ati”Umugore yagiye mu mirimo imubyarira inyungu kubera ko politike y’igihugu yamwemereraga kubikora. Uyu munsi murumva ubuhamya hirya no hino aho abagore bafite imishinga ikomeye,abandi bacuruza hanze y’igihugu n’ahandi.”
Uretse aba bagore bo mu Murenge wa Remera bavuga ko bishyize hamwe bakabasha kwiteza imbere, hirya no hino mu Karere ka Ngoma uhasanga abagore biteje imbere bari mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi abandi bari mu makoperative.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|