RDC irizeza abanyarwanda kuvugurura imikorere ku mupaka wa Rusizi I
Umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), NGOY MUKALAY Sixte arizeza abanyarwanda bakorera imirimo inyuranye muri RDC ko bagiye kuvugurura imikorere mibi irangwa ku mupaka wa Rusizi I.
Ni nyuma y’iminsi bamwe mu banyarwanda bakorera imirimo itandukanye muri RDC barimo abacuruzi, abubatsi, abanyeshuri n’abandi bavuga ko batishimira serivisi bahabwa ku mupaka wa RDC, kuko ngo bahamara igihe kinini bategereje ubakira ariko ntaboneke vuba bigatuma rimwe na rimwe imirimo yabo idindira.
Ngoy avuga ko iki kibazo gihari koko akagaragaza ko gishingiye ahanini ku rujya n’uruza rw’abantu benshi bakira baruta abakozi bo kubakira, ikindi kandi ngo baracyakoresha uburyo butajyanye n’igihe ku mupaka wa Rusizi I.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, Ngoy arizeza abakoresha uwo mupaka ko bagiye kubaka inzu nini yo gukoreramo ifite n’ibikoresho bijyanye n’igihe nka kimwe mu bisubizo by’icyo kibazo, gusa mu gihe izaba itaruzura ngo bazagerageza kureba uko serivisi batanga zakwihutishwa.
Iyo ugeze ku mupaka uhuza U Rwanda na RDC ku ruhande rwayo uhita ubona umurongo muremure ugaragaza ko serivisi zitihutishwa. Kubera iyo mpamvu, abanyarwanda bamwe basigaye barambirwa n’iyo mikorere bakitahira kuko ntacyo baba bakigiye gukora, dore ko ibyo baba bakurikiye ngo biba byarangiye nk’uko babisobanura.

Iyo ubajije aba bose binubira iyo mikorere ya RDC impamvu babona itanoza imikorere bavuga ko batayizi, gusa ngo ibyo bibonera n’amaso yabo ni uko abatanga serivisi baba biyicariye aho gukora akazi bagakomeza kwiganirira hagatiyabo bisekera, akaba ari muri urwo rwego bifuza ko RDC yahindura imikorere serivisi zikihuta nko mu Rwanda.
Ibibazo nk’ibyo bidindiza imikorere y’abashakishiriza muri RDC si ubwa mbere bibayeho kuko iyo kimwe gikemutse havuka ibindi, ni muri urwo rwego abanyarwanda bakorerayo imirimo itandukanye bifuza ko ibyo bibazo bya hato na hato ibihugu byombi byabiganiraho hagafatwa ingamba zihamye zituma imikorere yabo iramba.



Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|