RDB yigishije abanyeshuri ba Wharton University

Mu rugendo shuri rw’iminsi ine barimo mu Rwanda mu rwego rwo kwiga uko u Rwanda rwateye imbere nyuma ya Jenoside, uyu munsi abanyeshuri bo muri kaminuza ya Wharton yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basuye ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB).

Clare Akamanzi, umwe muyabozi bakuru ba RDB, yasobanuriye aba banyeshuri ko bitewe nimiyoborere myiza, u Rwanda rwabashije kuzamuka mu iterambere, umutekano n’ubuvuzi akaba ari na yo mpamvu nibura amasosiyete 5000 atangira buri mwaka mu Rwanda.

Iki kiganiro cyibanze ku ingingo zinyuranye zafashije u Rwanda kurwanya ingaruka mbi za Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 hamwe n’ingingo zatumye u Rwanda rubasha kuzamuka mu bukungu muri iyi myaka 14 ishize.

Aba banyeshuri banaboneyeho umwanya wokuganira n’abacuruzi batatu b’Abanyarwanda Lydie Hakizimana (Drakkar Ltd), Manzi Kayihura (Thousand Hills Expeditions) na Eric Mutaganda (Merez Petrol Stations). Izi mpuguke mu by’ubucuruzi zabasobanuriye imyirondoro y’ubucurizi mu Rwanda, imbogamizi, ibyangombwa, inguzanyo z’amabanki n’isoko.

Kaminuza ya Wharton, mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, ifite isomo ryihariye ryo kwiga ku Rwanda ryitwa “Conflict, Leadership and Change: Lessons from Rwanda”.

Tara Nicholson, umwe muri aba banyeshuri yavuze ko yasanze u Rwanda ari igihugu cyiza cyane, gifite isuku n’abantu bakirana abanyamahanga urugwiro rwinshi.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka