RCA na INILAK barashaka kubaka amakoperative arambye kandi yigenga
Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) ku bufatanye n’Ishuri rikuru ry’abalayiki b’abadivantisiti rya Kigali (INILAK) batangiye kwigisha abagize amakoperative yo mu Rwanda, mu rwego rwo kuyarinda gusenyuka bitewe n’ubumenyi buke mu micungire yayo.
Ni muri urwo rwego abayobozi b’amashyirahamwe y’amakoperative bahuye n’abarimu ndetse n’abanyeshuri biga ibijyanye n’imicungire y’amakoperative muri INILAK, ku wa kane tariki 27/11/2014, aho bunguranye ibitekerezo ku buryo amakoperative agomba gucungwa kugira ngo biyafashe gukora yunguka.
Umuyobozi mukuru wa RCA, Mugabo Damien, ku munsi wabanjirije uw’amahugurwa yari yatangaje ko mu makoperative hagomba kubamo impinduramatwara kuko ngo hagaragaramo akajagari, asaba Ishuri rya INILAK n’andi guteza imbere gahunda y’imyigishirize y’amakoperative.
Mugabo yagize ati “Koperative ibeshejweho n’abaterankunga ntiramba kuko iyo bagiye ihita isenyuka; twebwe dutanga ubumenyi buri ku rwego rw’amahugururwa, si amasomo ahanitse nk’atangwa mu mashuri makuru nka INILAK”.

Amasomo atangwa ngo azafasha amakoperative kwigenga, gucunga neza umutungo no kuwubyaza umusaruro
Umubyeyi witwa Uwamahoro ukomoka mu karere ka Nyagatare, akaba ayobora Koperative yitwa KODAR, yavuze ko iyo koperative yigeze guhomba cyane bitewe n’abayobozi bayo bayisahuraga umutungo nyuma bashyiraho abandi nabo babura ubumenyi mu bijyanye n’uburyo umusaruro wakoreshejwe; ariko nyuma y’amahugurwa ngo koperative imaze kugera ku bushobozi buhambaye.
Dr Ngamije Jean, Umuyobozi wa INILAK yunzemo ati “Tujya gutangiza iri shami, byahereye ku kuba amakoperative yarahombaga, abanyamuryango bagira ibibazo, ari abacungamutungo, ari abayobozi bayo badasobanukiwe uko amakoperative akora; ugasanga abaturage baragiye bapfa kwinjira mu makoperative uko biboneye”.
INILAK yigisha uko amakoperative akora, uko ayoborwa, amategeko arengera abanyamuryango; aho isaba Ikigo cya RCA kuyigaragariza icyuho kiriho, kugira ngo ishake impuguke zo gutanga ubumenyi.

Prof Chambo wo muri Kaminuza y’i Moshi mu gihugu cya Tanzaniya yigishije ko koperative iyo ari yo yose igomba kubaho yigenga mu by’umutungo, ifite abahanga mu ibaruramari, igaragaza raporo y’ikoreshwa ry’imari yayo mu buryo busobanutse, kandi buri wese muri yo akamenya inshingano ze ativanze mu z’abandi.
Yakomeje yigisha ko umushahara wa buri wese muri koperative utagomba kugirwa ubwiru, hagomba kubaho uburyo bwo kubona amakuru no kuyageza ku banyamuryango bose, guhora koperative ikorera ku ntego, guha buri wese inshingano zijyanye n’ubumenyi n’ubushobozi bwe, ndetse ngo koperative igomba guhora igira impinduka mu buyobozi ihereye kuri ba perezida bayo.
Amakoperative mu Rwanda arabarirwa mu bihumbi birindwi agizwe n’abanyamuryango miliyoni eshatu, RCA ikavuga ko izakomeza kuyongera no kongera ireme ry’imikorere yayo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza n’ubundi abikorera bagakwiye kujya bakorana na za kaminuza n’amashuli yisumbuye
ntureba se ko aho abantu bari hadapfa abandi, ubwo umuti wavuswe abatezaga igihombo kubera kudasibanukirwa abo bavuye mu nzira kiracyemutse