Rambura: Bamwe batunzwe no guhonda amabuye bakayagurisha
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu bavuga ko banze kwiba no gukora indi myuga igayitse ahubwo bahitamo guhonda amabuye bakayagurisha bakabona amaramuko.
Bamwe muri bo bavuga ko mu buhinzi nta musaruro babonaga, bahitamo gukora uwo murimo kubera kubura uko bagira. Uyu mwuga ukorwa n’abantu benshi biganjemo abagore. Mu gace ko mu murenge wa Rambura habarurwa abagore barenga 30 bakora uwo mwuga.
Uwimbabazi Christine na Maniriho Beatrice bo mu murenge wa Rambura bakora uyu murimo wo guhonda amabuye bemeza ko iyo byagenze neza umuntu ashobora gukorera amafaranga 1000 ku munsi.

Gusa ngo iyo bigenze nabi ntibabone ubagurira bagira ikibazo cyo kubona ikibatunga. Icyifuzo cyabo ni uko babumbirwa hamwe bagafashwa kwihangira umurimo wabateza imbere kuko bavuga ko bawukora neza.
Kuri iki cyifuzo, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyabihu, Mukaminani Angela, avuga ko mu gihe cya vuba cyane azabasura akabahuza hanyuma bagashaka uburyo bakwibumbira hamwe mu makoperative yabafasha kwiteza imbere.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|