Perezida Kagame yatangaje icyo yiteze ku bufatanye bw’u Rwanda na Banki y’Isi

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ashimishijwe n’ubufatanye bukomeje kuranga u Rwanda na Bank y’Isi mu gushaka icyateza u Rwanda binyuze mu guteza imbere ubushabitsi.

Perezida Kagame nyuma y'ibihganiro n'umuyobozi wa Banki y'Isi Kristalina Georgieva
Perezida Kagame nyuma y’ibihganiro n’umuyobozi wa Banki y’Isi Kristalina Georgieva

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yakiriye agiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Banki y’Isi Kristalina Georgieva, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye, abinyujije kuri Twitter Perezida Kagame yavuze ko yiteguye kubona ubwo bufatanye butanga umusaruro ukenewe mu guteza imbere abaturage.

Yagize ati “Nishimiye guhura na Kristalina Georgieva. Nanyuzwe n’ibiganiro twagiranye ku guteza imbere ubushabitsi, gukaza imikoranire yacu no guteza imbere ibikorwa bituma abaturage batanga umusaruro.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibiganiro bagiranye byakomoje ku bikorwaremezo, ingufu, imiturire yo mu mijyi n’ubuhinzi. Ati “Imikoranire yacu na Banki y’Isi ni iyo gushimwa.”

Georgieva nawe yavuze ko yishimiye kuganira na Perezida Kagame ku bikorwa bigamije guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Banki y’Isi ni umwe mu baterankunga bakomeye b’imishinga y’iterambere mu Rwanda. Mu mishinga yibandaho mu Rwanda harimo ubuhinzi, ingufu n’ubwikorezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka