Perezida Kagame yasabye Abanyakarongi kubyaza amahirwe bafite biteza imbere

Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye mu karere ka Karongi, yasabye abaturage batuye muri aka karere kubyaza umusaruro amahirwe bafite bityo ngo iterambere ryihute mu karere ndetse no mu gihugu hose.

Ibi yabigarutse ho kuri uyu wa gatanu tariki 19 Kamena 2015, aho yavuze ko akarere ka Karongi kagaragara inyuma mu mibereho, ubukungu ugereranyije n’utundi turere.

Perezida Kagame yasuye akarere ka Karongi nyuma y'umunsi umwe avuye i Rutsiro.
Perezida Kagame yasuye akarere ka Karongi nyuma y’umunsi umwe avuye i Rutsiro.

Yananenze ko abakiri bato muri aka karere bari munsi ya 40% aribo bari benshi bari ku kigero cya 80% by’abaturage badakora nk’uko bikwiye, kuko badakoze ngo biteza imbere byaba ikibazo ku gihugu.

Yagize ati “Imibare igaragaza ko aka karere ka Karongi mu mibereho, mu bukungu kakiri hasi kandi igitangaje ni uko ariko karere gafite abakiri bato munsi y’imyaka 40 ku kigero cya 80% mu gihugu hose icyo gihe rero iyo abato badakora baba ikibazo.”

Perezida Kagame yasuye akarere ka Karongi nyuma y'umunsi umwe avuye i Rutsiro.
Perezida Kagame yasuye akarere ka Karongi nyuma y’umunsi umwe avuye i Rutsiro.

Yakomeje avuga kandi ko kuba u Rwanda rufite umutekano ari andi mahirwe Abanyarwanda bafite bityo akaba yabwiye abanyakarongi ko umuntu udakora mu gihe hari umutekano aba abara nabi ndetse nta n’irindi terambere yazageraho.

Nyuma yo kuganira n’abaturage hakurikiyeho ibibazo by’abaturage, ariko bimwe mu bibazo Perezida yabinenze kuba byarananiranye kandi byarakagomye gukemuka mbere.

Abaturage bamugaragarije ko bari bamukumbuye.
Abaturage bamugaragarije ko bari bamukumbuye.

Aha yavugaga ku kibazo cy’umuturage wavuze ko akarere kamutwaye isambu ahari umushinga wa gaz methane ariko ntabone ingurane, yavuze ko bajya bakemura ibibazo batarinze kujya mu manza.

Abaturage ngo bumvise impanuro bahawe kandi ngo bazazishyira mu bikorwa, nk’uko Ruboneza Alexandre wo mu kagari ka gashaka mu murenge wa Rugabano, yagize ati “Kuba Perezida yadusuye akatugira inama ndizera ko tugiye kwikubita agashyi.”

Abaturage bahawe umwanya banatanga ibitekerezo banabaza ibibazo.
Abaturage bahawe umwanya banatanga ibitekerezo banabaza ibibazo.

Perezida wa Repubulika asuye akarere ka Karongi, nyuma yuko ku wa kane yari yasuye akarere ka Rutsiro. Ibi ngo bikaba biri mu rwego rwo kureba aho abaturage bageze biteza imbere.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

I Rusizi turamukeneye natwe

Sebanani felix yanditse ku itariki ya: 20-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka