Perezida Kagame asanga Congo ikwiye kwihuza n’u Rwanda bakabyaza umusaruro Gaz Methan

Perezida wa Repuburika Paul Kagame arashishikariza Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo kwifatanya n’u Rwanda kongera ingufu zituruka kuri Gaz Methan yo mu Kivu.

Yabitangaje ubwo yatahaga ku mugaragaro umushinga w’amashanyarazi wa Kivu Watt i Karongi mu Ntara y’i Burengerazuba, kuri uyu wa mbere tariki 16 Gicurasi 2016.

Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro igice cya mbere cy'umushinga Kivu Watts kizajya gitanga megawati 26.
Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro igice cya mbere cy’umushinga Kivu Watts kizajya gitanga megawati 26.

Perezida Kagame yatangaje ko iyo Kongo Kinshasa iba yaratangiye imishinga yo kubyaza gaz methan ingufu, u Rwanda nk’igihugu gituranyi ruba rwarabonye aho ruhera rwikungahazaho amashanyarazi akenewe.

Kubera iyo mpamvu u Rwanda rwakomeje gushaka uko rwabyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu, ku isonga kukibyaza amashanyarazi ari na byo byagezweho uyu munsi.

Perezida Kagame yahaye ubutumwa Congo abinyujije mu bari bahagarariye iki gihugu muri uyu muhango, avuga ko Kinshasa ifunguriwe imiryango kuko ikivu gihuriweho n’ibihugu byombi.

Yagize ati “Ubu butumwa mubudushyirire abayobozi bareke dufatanye kubyaza amashanyarazi ikivu, niba babyifuza baza tugakorana umuriro mwinshi ushobora gufasha ibihugu byombi ku baturage bacu.”

Uruganda rwa KIVU Watt rwatashywe ruri gutanga Mega Watt 26 z’amashanyarazi yashyizwe ku muyoboro mukuru w’igihugu, mu gihe hari hateganyijwe 25 ku cyiciro cya mbere.

Biteganyijwe ko hagiye gutangira undi mushinga wo gukora Megawatt 75 kugira ngo umushinga wose urangire hakozwe Megawatt 100.

Abashakashatsi bavuga ko mu Kivu harimo Gaz Methan ishobora gutanga Megawatt 700 mu gihe cy’imyaka 50, ariko kuko ikivu gihuriweho na Kongo n’u Rwanda.

Andi mafoto:

Kureba andi mafoto menshi kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

twishimiye umurava ubwitange
agaragaza muguteza imbere abanyarwanda murakarama

gato venus yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

@ karisa ko mbona se ubivanze Ndagira nte: uti rwanda ntiyari gucukura itabyumvikanyeho na congo Warangiza uti idacukuwe yazateza ibibazo mu baturage bahegereye? Nonese ko kivu ifite 700mgw tukaba duteganya gucukura 100, nabo perezida wacu akaba abahamagarira kuza gufataho utagira ngo dutegereze izabanze yice abantu? ???

umusaza yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

Congo niyigire kunama umukuru w’igihugu cyacu ayigiriye nubwo umuriro basanzwe bawufite ntawanga inyongera kdi bajye bamenya ubwenge

emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

Ntabwo dukwiye kwibazaniba ngo U rucukura gaz methane yarwo gusa .kuko ntabwo twishingiye ibihugu bikomeza kurangara kandi imari ihari .Congo nayo nishaka gucukura izacukure mu gice cyabo kuko lak kivu ni nini . nanjye ubwanjye ejo nari ndi muri kibiye ndeba ukuntu byubatse ndumirwa . kugeza ubu iyo urebye uyu mushinga frw umaze gutwara bikwiye kuduha isomo ryo kurinda neza ibikorwa remezo kandi tukabibyaza umusaruro.

Muhamya jean paul yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

Kuki Rwanda yatangiye gucukura gaz methane itavyumvikanyeho na RDC? mu by’ukuri gaz méthane nta mupaka ifite, ubu se twakwizera ko ducukura gaz y’u Rwanda? ibintu nibyo byateye intambara hagati ya Koweit, mu by’ukuri Koweit yacukuraga peteroli ya Irak ariko Koweit yari ishyigikiwe na Amerika. Ubundi iriya gaz méthane idacukuwe yazahitana abantu bose baturiye intara y’Uburengerazuba (Gisenyi, Kibuye na Cyangugu )utaretse na Sud Kivu na Nord Kivu nkuko byagenze muri Lac Nyos muri Cameroun.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka