Nyaruguru: Urugomero rushya rw’amashanyarazi ruzacanira ingo hafi 300

Tariki 30 Nzeri 2019, i Remera mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru hatashywe urugomero rutanga amashanyarazi azacanira abaturage hafi 300.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, hamwe n'ucunga iby'uru rugomero barufunguye ku mugaragaro
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, hamwe n’ucunga iby’uru rugomero barufunguye ku mugaragaro

Uru rugomero rwubatswe ku mugezi wa Mudasomwa uri mu Kagari ka Remera. Rufite ubushobozi bwo gutanga umuriro wa Kilowati 38. Rwubatswe n’Ikompanyi Hobuka, ku nkunga y’umuryango Energy4Impact, ariko no ku ruhare rw’abatuye i Remera rungana na 30%.

Ibi byatumye no mu Kagari ka Remera ubu haboneka insinga z’amashanyarazi ku musozi n’iziyajyana mu ngo. Mu gasantere ka Remera ho hari n’amatara abonesha ku muhanda.

Ibi ntibyari bisanzwe kuko muri aka gace k’Akarere ka Nyaruguru nta mashanyarazi yari yarigeze ahagezwa. Icyakora hari hatarashira umwaka bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba yo kwifashisha bamurika mu nzu zabo.

Umuryango Energy4Impact wanatanze inkunga ya 70% ku mishinga ine yifashisha amashanyarazi aha i Remera.

Urugomero rwa Mudasomwa
Urugomero rwa Mudasomwa

Ngo ni mu rwego rwo kuzamura aka gace mu iterambere, ariko no gutuma ariya mashanyarazi yifashishwa bityo hakabasha gukorwa andi nk’uko bivugwa na Robert Nyaga, uyobora Energy4impact mu Rwanda.

Agira ati “Twafashije abadozi bane kwibumbira hamwe tubaha imashini zikenewe mu gutuma barushaho gukora neza. Hari abasya ibigori twafashije kugura imashini, hari n’abo twaguriye icyuma gikora injugu, ndetse n’uwo twafashije gutangira Cybercafé uzajya atanga serivise z’Irembo na internet, no gukora fotokopi.”

Claudine Uwimana asanzwe akora umurimo w’ubudozi. Hamwe na bagenzi be bahawe imashini zishyira imirimbo ku myenda banigishwa uko zikoreshwa.

Amwenyura, ati “Abajyanaga ibiraka kure ntibizongera kuko noneho natwe tuzajya dushyira imirimbo ku myambaro.”

Insinga zikura amashanyarazi ku rugomero ziyajyana mu baturage
Insinga zikura amashanyarazi ku rugomero ziyajyana mu baturage

Martha Ntakirutimana we yari asanganywe imashini isya amasaka n’ingano n’ibigori ikoresha mazutu. Akenshi abakiriya baramucikaga bakemera bakagenda urugendo rurerure bajya gushesha ahageze umuriro, ariko noneho ngo baraza kumuyoboka.

Ati “Hari abatatuganaga kuko ngo wasangaga mazutu ihumura mu byo bashesheje. Uretse ko twanabahendaga ugereranyije n’abifashisha amashanyarazi, kubera ihenda rya mazutu. Ibi biraza gukemuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, ubwo uru rugomero rwatahwaga yasabye abatuye i Remera kwifashisha aya mashanyarazi mu bikorwa bibafitiye akamaro, ariko bakanarushaho kwita ku isuku yo mu ngo zabo.

Yagize ati “Tekereza iwawe hari amashanyarazi, ukavumbuka mu mbagara ujya gukanda ku rukuta! Guhera uyu munsi utari afite ka matela agende agahahe ! Ubu ubusirimu bwatangiye !”

I Remera kugenda ku gasantere nijoro ntibikiri ikibazo
I Remera kugenda ku gasantere nijoro ntibikiri ikibazo

Abagenewe kwifashisha aya mashanyarazi bari mu ngo 260, basabwaga uruhare rwa 30% by’amafaranga yari akenewe mu kubaka uru rugomero angana na miliyoni zirindwi ariko kugeza tariki 30 Nzeri 2019 rutahwa bari bamaze gutanga 50% byayo nk’uko bivugwa na Jean Marie Robert Mugwaneza, Perezida wa Koperative bibumbiyemo.

Icyakora ngo aya mafaranga araza kuboneka kuko hari abari banze kuyatanga batarabona umuriro, kandi barawubonye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka