Nyaruguru: Urubyiruko rudindizwa no kutagira ingengo y’imari

Bamwe mu rubyiruko ruhagarariye abandi mu karere ka Nyaruguru bavuga ko ibikorwa biteza imbere urubyiruko bidindizwa no kutagira ingengo y’imari.

Uru rubyiruko ruvuga ko mu bikorwa bategura gukora hari ibitabasha kugerwaho uko byateguwe kubera ubushobozi bucye.

Urubyiruko ruvuga ko ibikorwa byarwo bidindizwa no kutabona ingengo y'imari.
Urubyiruko ruvuga ko ibikorwa byarwo bidindizwa no kutabona ingengo y’imari.

Ildephonse Nsanzimana umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Nyaruguru, avuga ko mu myaka itanu bamaze bahagarariye abandi bagiye bahura n’inzitizi z’ubushobozi bucye bigatuma bimwe ibyo bateganyije kugeraho bitabashobokera.

Agira ati “Ubushobozi ku nama y’igihugu y’urubyiruko buracyari buke ku buryo bimwe mu bikorwa twari twariyemeje kugeraho bitadushobokeye. Cyane cyane ibikorwa by’ubukangurambaga biragorana kugera ku rubyiruko rwose.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihgugu y’urubyiruko Shyerezo Norbert, nawe ntahakana ko ubushobozi bukiri buke, gusa agasaba urubyiruko gukomeza kurangwa n’umutima w’ubwitange.

Urubyiruko rwashishikarijwe kujya mu makoperative kugira ngo rurwanye ikibazo cy'amikoro make abazitira kwihangira imirimo.
Urubyiruko rwashishikarijwe kujya mu makoperative kugira ngo rurwanye ikibazo cy’amikoro make abazitira kwihangira imirimo.

Shyerezo kandi avuga ko ibikorwa byose umuntu ategura gukora atariko bigomba kumusaba ingengo y’imari.

Ati “Ntabwo ibikorwa byose bisaba budget (ingengo y’imari), hagomba no kubaho umutima w’ubwitange ku rubyiruko rwacu, kandi bakumva ko ubushobozi bw’igihugu ari bucye kandi hari ibindi bikenewe cyane.”

Ariko yizeza uru rubyiruko ko uko ubushobozi buzajya bugenda buboneka urubyiruko narwo rugomba gutekerezwaho, kuko bazi neza ko ubushobozi bwarwo bukiri hasi cyane.

Ati “Nabo tubatekerezaho, kandi turanabizeza ko uko amikoro azajya agenda yiyongera tuzakomeza kubazirikana kuko natwe twemera ko tutaragera aho dukeneye kugera.”

Shyerezo Norbert asaba urubyiruko kurangwa n'ubwitange.
Shyerezo Norbert asaba urubyiruko kurangwa n’ubwitange.

Mu cyumweru gishoze, ubwo abahagarariye urubyiruko mu karere ka Nyaruguru basuzumiraga hamwe ibyagezweho mu myaka itanu, bavuze ko bimwe mu by’ingenzi bagezeho harimo gushishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora nanajyahho amakoperative yaryo.

Bavuga ko kuva mu 2011 hamaze gushingwa koperative zisaga 150 z’urubyiruko hirya no hino mu karere ka Nyaruguru.

Uru rubyiruko kandi rusaba abayobozi mu nzego za Leta kujya barushaho kubegera bakaruganiriza kugira ngo rurusheho kuzamura imyumvire.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka