Nyaruguru: Polisi yatanze amashanyarazi ku ngo 143

I Bitare mu Murenge wa Ngera, polisi y’igihugu yahaye ingo 143 amashanyarazi y’imirasire y’izuba ubwo yatangizaga ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, tariki 15 Nyakanga 2019.

Amwe mu mazu yarayemo amashyanyarazi
Amwe mu mazu yarayemo amashyanyarazi

Ubundi polisi y’igihugu yari yateganyije kuhatanga amashanyarazi mu ngo 100, ariko yasanze uyu mudugudu utuwe n’ingo 143, yiyemeza kutagira n’umuntu n’umwe uhatuye usigara.

Ibi byashimishije abatuye muri uyu mudugudu wa Bitare kuko ngo bamurikishaga amatoroshi cyangwa telefone, na zo bajyaga gushyirishamo umuriro mu birometero bibiri uturutse aho batuye.

Ngo hari n’abari bagerageje kwigurira amashanyarazi y’imirasire y’izuba, ariko bakabura amafaranga yo kwishyura ngo barangize (bishyura buke buke), bakayabatwara.

Josepha Mukandinda ufite imyaka 73, bakimara kumushyirira mu nzu aya mashanyarazi, yagize ati “Najyaga murikisha itoroshi, amabuye yashiramo nkananirwa gushyiramo andi kuko ntazi uko babigenza. Iyo najyaga gusuka amazi nijoro nayimurikishaga nyifatiye mu kanwa cyangwa nkareba aho nyegeka, hakaba igihe itemba, bikangora. Ibi byose ntibizongera kumbaho.”

Komiseri wa polisi, Daniel Nyamwasa, yavuze ko ibizakorwa mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ari byinshi
Komiseri wa polisi, Daniel Nyamwasa, yavuze ko ibizakorwa mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ari byinshi

Patrice Rukeratabaro, umukuru w’umudugudu wa Bitare, ngo yishimiye ko noneho n’iwabo haza kubona.

Agira ati “Mu Mudugudu wa Sheke duturanye na wo wo mu Kagari ka Sheke, ho babahaye amashanyarazi atari ay’imirasire y’izuba. Twatembereraga yo nimugoroba tukumva tudashaka gutaha kuko kwari ukuva mu rumuri ujya mu mwijima.”

Ikimushimishije kurushaho ni uko amashanyarazi bahawe azamubashisha gushyira umuriro muri terefone. Kujya kuwushyirishamo kure byatumaga hari igihe abamukuriye bamushaka bakamubura, hanyuma yaba yayihaye umwana ngo ajye kuwushyirishamo akaba ari we umwitabira.

Ati “Nari naramubwiye ko igihe yagiye kuyisharija bampamagaye yitaba, akababaza icyo banshakira akaza kukimbwira.”

Komiseri wa Polisi, Dr. Daniel Nyamwasa, watangije ibikorwa by’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi i Nyaruguru, yavuze ko muri rusange mu Rwanda hose bazatanga amashanyarazi y’imirasire y’izuba mu ngo ibihumbi bitatu na mituweri ibihumbi bitatu, ni ukuvuga 100 muri buri karere.

Bazubaka inzu 30 z’abakene basemberaga, ni ukuvuga inzu imwe muri buri karere, ndetse n’ibiro bitandatu by’imidugudu itarangwamo ibyaha. I Bitare na ho hari uwasemberaga bazubakira ariko umudugudu bazubakira ibiro muri Nyaruguru ni uwa Kaduha mu Kagari ka Nkakwa mu Murenge wa Nyagisozi.

Bazakora n’ubukangurambaga bushishikariza abantu gutanga amaraso banabahe urugero, bashishikarize abantu kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane bagaragaza ababikora n’ababicuruza.

Yagize ati “Buri wese agerageze, uwo amenye amugaragaze. N’iyo umutunze urutoki uba umufashije, kuko uba umukiza ikizamuhemukira.”

Ingo 143 z’abatuye i Bitare zihawe amashanyarazi y’imirasire nyuma y’uko mu minsi yashize muri aka karere abaturage bakabakaba ibihumbi 25 n’ubundi bari bayahawe. Byari byatumye imibare y’abamaze kugezwaho amashanyarazi igera kuri 81% i Nyaruguru.

Umuyobozi w’aka karere, François Habitegeko, avuga ko kuba abaturage baragiye bagezwaho amashanyarazi y’imirasire y’izuba bitazakuraho ko bagezwaho n’asanzwe aca mu nsinga.

Ati “amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ni ayo kwifashisha kugira ngo babone nijoro, basharije na telefone. Ibindi bikorwa by’iterambere nko gusudira n’ibindi bazabibashishwa n’ayandi bazagezwaho nyuma.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka