Nyaruguru: Amakimbirane hagati y’abakarane bo ku mupaka w’Akanyaru n’abagore batari muri koperative
Abakarani bakorera ku mupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi, baravuga ko babangamiwe n’abagore baza kuri uyu mupaka baje gusabiriza barangiza bakanivanga mu kazi ko kwikorera imizigo kandi batari no muri koperative yabo.
Aba bakari bibumbiye muri koperative “Abaharanirinyungu”, bavuga ko bishyize hamwe kugira ngo barusheho kunoza umurimo wabo wo gutwaza abagenzi imizigo mu gihe bambuka umupaka.

Kuri bo ngo akazi kabo karabatunze kandi ngo nta bajura bakibabamo, kuko buri wese ukora aka kazi aba azwi kuburyo hagize uwiba bahita bamumenya.
Gusa bavuga ko babangamiwe cyane n’abagore baturuka mu ngo zabo baje gusabiriza, nyamara ngo bagera kuri uyu mupaka bakabivanga no kwikorera imizigo kandi batari muri koperative.
Aba bakarani bavuga ko ibi bibicira akazi kuko muri aba bagore bishoboka ko harimo n’abiba bikitirirwa koperative y’abakarani kandi ngo Atari abanyamuryango bayo.

Umwe muri aba bakarani waganiriye na Kigali Today avuga ko ntako batagize ngo birukane aba bagore ku mupaka ariko ngo byaranze. Yongeraho iyo umukarane uri muri koperative ahuriye n’umwe muri aba bagore ku modoka, ahita amwirukana n’ubwo bitabashobokera kuhabaca burundu.
Agira ati ”Twebwe iyo duhuriye nabo ku modoka ashaka kwikorera umuzigo duhita tumwirukana. Ariko banze kuhava byarananiranye keretse ahari haje polisi.Ubusanzwe twebwe muri koperative iyo umuzigo ubuze wishyurwa na koperative.
“Ariko se umuntu utagira aho abarizwa yibye wamubaza nde? Birahindukira bikitirirwa koperative, kandi bariya bagore nibo biba.”
Kuruhande rw’aba bagore bo ngo ntabwo biba nta n’ubwo baba bazanywe no gusabiriza. Bo bavuga ko ngo baza baje gushaka imibereho, ariko ngo bagasanga umuco wo gusabiriza utari mwiza bagahitamo gukoresha amaaboko yabo.
Nyiramisago Veneranda ni umwe muri aba bagore bakora akazi ko gutwara imizigo ku mupaka w’Akanyaru. Avuga ko aza ku mupaka gushaka ibitunga abana be bane umugabo yamutanye, ariko ko ngo adasabiriza.
We avuga ko aho kugirango asabe umuntu amafaranga y’ubuntu, yamusaba kugira icyo amukorera akabona kuyamuha.
N’ubwo uyu mubyeyi avuga ko badasabiriza ariko, anavuga ko hagize uwibwiriza akagira icyo amuha akurikije akababaro amubonanye ngo atagisubiza inyuma. Aha akanavuga ko abayobozi aribo babaciye ku ngeso yo gusabiriza bababwira ko ngo igayisha igihugu cy’u Rwanda.
Ati ”Hano ntibyemewe rwose gutega amaboko imbere y’umuntu ngo uramusaba, baratubwiye ngo bigayisha u Rwanda.Turemera rero tukajya kwikorera imizigo kugirango tubone ibitunga abana bacu.”
Aba bagore kandi bavuga ko ibyo aba bakarane bo muri koperative bavuga ko biba ngo ataribyo, kuko ngo bo bikorera gusa bakakira icyo bahawe.
Gusa aba bagore nabo biyemerera ko badakorana neza n’aba bakarane bari muri koperative, kuko ngo aho umukarane wa koperative ari nta mugore utari muri koperative uhegera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma ari nawo umupaka w’Akanyaru uherereye Habumugisha Jules avuga ko ubuyobozi butari buzi ko ku mupaka w’Akanyaru hari bene ako kajagari kuko ngo bari bazi ko hari koperative izwi kandi ikora neza.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bagiye kwegera iyo koperative ndetse n’abo bagore bayivangira mu kazi, byaba ngombwa ngo aba bagore nabo bakinjizwa muri iyo koperative.
Ati ”Njyewe ntabwo ibyo nari mbizi ahubwo ni amakuru mashya umpaye.Gusa nari nzi ko hari koperative imwe ikora neza, ariko niba ari uko bimeze ubwo tugiye kwegera ubuyobozi bwayo turebe niba isoko ryarayibanye rinini tuyongerere abanyamuryango.”
Uyu mupaka w’akanyaru uherereye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ngoma, uhuza aka karere na komini ya Busiga mu ntara ya Ngozi yo mu gihugu cy’u Burundi.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|