Nyarubuye: Batashye umuyoboro w’amazi wuzuye utwaye miliyoni 481
Mu kagari ka Nyarutunga, Umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe hatashywe umuyoboro w’amazi uri ku birometero icumi ukaba waruzuye utwaye amafaranga miliyoni 481 kandi abaturage bishimira ko babonye amazi meza nyuma y’igihe kinini ntayo bafite.
Ubwo uwo muyoboro watahagwa ku mugaragro tariki 11/02/2013, umuturage witwa Gakara Pascal yavuze ko kuba amazi yaraje hafi bibafitiye akamaro kuko bajyaga kuvoma kure bikababuza gukora akazi.
Abaturage batuye mu kagari ka Nyarutunga bavomaga mu kabande, ushaka ko bayamuzanira agatanga amafaranga 100 ku ijerekani; ariko nyuma yo kwegerezwa amazi ubu ijerekani bari kuyigura amafaranga 40.
Kankwanzi Clémence asanga amafaranga 40 ku ijerekani y’amazi ari menshi akaba yizeye ko icyo giciro kizamanuka.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, avuga ko kuba abaturage bagurisha amazi ku mafaranga 40 biterwa na mazutu moteur ikoresha kugira ngo amazi abagereho hamwe no huhemba abacunga aya mazi n’ibikoresho bishobora kwangirika.
Akomeza avuga ko kuba abaturage aribo bicungira amazi bazanareba niba bahendwa bakaba bamanura igiciro cy’amazi akaba avuga ko kuba barabonye amazi aribyo byari bikenewe ubundi bakareba n’uburyo batajya bayavoma abahenze.
Amafaranga miliyoni 481 yagiye kuri uwo muyoboro yavuye mu kigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga uturere, aho bateganya guha amazi umurenge wose wa Nyarubuye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe gahunda yo kurengera abatishoboye muri icyo kigega, Gatsinzi Justin, avuga ko bateza imbere ibikorwa abaturage bihitiyemo kandi ngo asanga umuyoboro watashywe warakozwe neza.
Uyu muyoboro w’amazi wa kilometero icumi watanshwe mu gihe mu karere ka Kirehe kimwe no mu Rwanda hose bari mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza aho biri gukorwa bakangurira abaturage kurwanya indwara ya malariya barara mu nzitiramibu.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|