Nyanza: Mu mezi atatu urubyiruko 433 rumaze kwihangira imirimo rukaba rwitegura no kuyiha abandi
Urubyiruko rutandukanye rwo mu karere ka Nyanza 433 rurahamya ko amahugurwa rwahawe mu gihe cy’amezi atatu gusa atabaye impfabusa, kuko hafi ya rwose rwamaze kwihangira imirimo yo kuruteza imbere rudategereje gusabiriza akazi.
Uru rubyiruko rwahuguwe n’umushinga Techno Serve, ruravuga ko mbere y’uko rwitabira aya mahugurwa, nta gitekerezo rwari rufite cyo kuba rwakwihangira umurimo ariko muri iki gihe cy’amezi atatu, ngo rwafungutse mu maso maze rutekereza ku mishinga yarufasha kwiteza imbere.
Alice Uwera yitabiriye aya mahugurwa aturutse mu murenge wa Mukingo muri aka karere ka Nyanza, avuga ko nta mushinga yatekerezaga kuzakora, ariko amaze kubona amahugurwa, yahise atekereza ku mushinga wo gukora akabari, ubu ngo yarabitangiye ubucuruzi bwe burimo kugenda neza, ndetse akaba arimo guha bandi akazi.

Ubwo uru rubyiruko rwasozaga aya mahugurwa tariki ya 31/07/2014, Ange Claude Kayigi ufite urubyiruko mu nshingano ze mu karere ka Nyanza, yabwiye uru rubyiruko ko akarere kiteguye kurutera ingabo mu bitugu, kugirango ibikorwa byabo batangiye bitazasubira inyuma.
Akaba yarusabye kugenda rukabera umusemburo mwiza rugenzi rwarwo rutashoboye kwitabira aya mahugurwa.
Umuyobozi wa Tehno Serve mu Rwanda, Angelique Tuyisenge, avuga ko kuva batangiye guhugura urubyiruko guhera mu mwaka wa 2011, ko hagiye haba impinduka nyinshi mu kugabanya ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko cyakunze kuvugwa.

Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|