Nyanza: Abantu 6000 bazabona imirimo itari iy’ubuhinzi mu mwaka 2012/2013
Abantu 6000 biganjemo urubyiruko bazahabwa imirimo itari iy’ubuhinzi mu karere ka Nyanza mu mwaka w’ingengo y’imali 2012-2013; nk’uko Murenzi Abdallah, umuyobozi w’akarere ka Nyanza yabitangaje tariki 21/06/2012.
Iyo mirimo yose izaba ishingiye ku bwubatsi bw’ibintu bitandukanye birimo ibigo nderabuzima, ikigo gishyirwamo abantu b’inzererezi, urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere hamwe n’ibindi bikorwa remezo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza abisobanura atya: “ Turashaka ko urubyiruko rwacu twiteza imbere binyuze mu kurubonera akazi bityo rukabasha gukura amaboko mu mufuka”.
Urubyiruko rutabonye icyo gukora ngo rwiteze imbere nirwo usanga rwiyahuza ibiyobyabwenge ndetse na bamwe muri rwo bagahinduka inzererezi; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyanza abisobanura.
Ako kazi kazatuma abantu bagira icyo bahuguraho bityo biteze imbere nk’uko aricyo cyerekezo u Rwanda rwihaye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza kandi yanishimiye ko ako karere ayoboye kari hejuru y’umurongo w’ubukene kimwe n’akarere ka Kamonyi mu gihe utundi turere 6 two mu Ntara y’Amajyepfo turi munsi y’umurongo w’umukene.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|