Nyamirama: Inyubako nshya ya SACCO ngo ni ikimenyetso cy’uko abaturage basobanukiwe akamaro ko gukorana n’ibigo by’imari

Abanyamuryango ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya “Sacco Abanzumugayo” yo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza biyujurije inyubako igezweho yubatswe mu mutungo bwite w’iyo Sacco nyuma y’imyaka itanu imaze itangiye gukora.

SACCO Abanzumugayo yatangiye gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 2010 ikorera mu nzu ntoya itari ijyanye n’igihe, ariko byasaga nk’aho ntacyo bitwaye bitewe n’uko yari igifite abanyamuryango bake kuko yatangiranye 2500 basaga.

Umucungamutungo wa yo Nyirigira Eric avuga ko ubu imaze kugira abanyamuryango bakabakaba 6500 ku buryo kubahera serivisi muri iyo nzu ya kera bitari bigishoboka, byatumye bashaka uburyo bwo kubaka indi.

Inyubako nshya abanyamuryango ba SACCO ya Nyamirama bujuje ngo igaragaza ko abaturage bamenye akamaro ko gukorana n'ibigo by'imari.
Inyubako nshya abanyamuryango ba SACCO ya Nyamirama bujuje ngo igaragaza ko abaturage bamenye akamaro ko gukorana n’ibigo by’imari.

Inyubako Abanyamuryango ba SACCO ya Nyamirama bubatse ni nini kandi yubatswe ku buryo mu gihe kiri imbere bashobora kuzayagura bajya hejuru mu buryo bw’inzu y’amagorofa.

Amafaranga yo kuyubaka ngo yabonetse bitewe n’uko abaturage bitabiriye kugana SACCO, ibona inyungu zatumye umutungo bwite wa yo wiyongera n’abanyamuryango bongeraho imisanzu bubaka iyo nyubako.

Butera Thomas, umwe mu banyamuryango b’iyi SACCO avuga ko uretse kuba basigaye babonera serivisi ahantu hameze neza, bamwe mu banyamuryango b’iyo Sacco bamaze gutera imbere babikesha inguzanyo bahabwa.

Butera avuga ko amaze kugura imodoka ya Tagisi abikesha inguzanyo ahabwa na SACCO ya Nyamirama.
Butera avuga ko amaze kugura imodoka ya Tagisi abikesha inguzanyo ahabwa na SACCO ya Nyamirama.

Butera agira ati “Bwambere nasabye inguzanyo y’ibihumbi 100 yo gukora umushinga wo korora amatungo magufi nyishyura mu mezi atandatu, nsaba inguzanyo ya kabiri ngura tagisi ubu iri mu muhanda, ubu mbarwa mu bakire”.

SACCO ya Nyamirama yatangiranye imigabane-shingiro y’abanyamuryango ingana na miliyoni 10 n’ibihumbi 600 asaga gato, ariko nyuma y’imyaka itanu imaze kugira imigabane ingana na miliyoni 25 n’ibihumbi 300 asaga gato.

Yatangiranye ubwizigame bwa miliyoni 46, ubu ifite ubwizigame bwa miliyoni 193 n’ibihumbi 500 asaga gato. Umutungo bwite wa yo wari miliyoni enye zisaga gato, ariko ubu ugeze kuri miliyoni zirenga 105.

Nyirigira avuga ko nta rindi banga bakoresha uretse gukorana neza n'abaturage bakagirira SACCO icyizere.
Nyirigira avuga ko nta rindi banga bakoresha uretse gukorana neza n’abaturage bakagirira SACCO icyizere.

Umucungamutungo w’iyo SACCO avuga ko nta rindi banga ryakoreshejwe kugira ngo bigerweho uretse gukorana neza n’abaturage bakagirira SACCO icyizere.

Inyubako ya Sacco ya Nyamirama yuzuye itwaye miriyoni 66,499,226. Cyakora n’ubwo yuzuye iracyabura bimwe mu bikoresho birimo intebe n’ameza, ubuyobozi bw’iyo Sacco bukavuga ko na byo bizagenda bishakwa buhoro buhoro uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Izina niryo muntu!
Ni ABANZUMUGAYO koko!!!
mukomerezaho; courage kandi ibyiza biri imbere.

ubuyobozi bwayo busobanukiwe uko ifaranga ribyara irindi!!!

abaturage bizera, bumva kandi bazi gukora baragaragarira buri wese.

RPClaver yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

ibi nibyo rwose iyi nyubako imeze neza ku buryo uyu murenge wesheje agahigo

butera yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka