Nyamata: Bamwe mu barokotse Jenoside barinubira ko batagihabwa inkunga kandi bari ku rutonde rwa FARG
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera bafite ikibazo cy’uko hashize igihe kinini badahabwa inkunga y’ingoboka kandi ubusanzwe bayihabwaga kuko bari no ku rutonde rwemejwe n’ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye.
Abantu bakabakaba 300 nibo bemejwe mu ntangiro z’umwaka ushize na bagenzi babo guhabwa inkunga y’ingoboka mu murenge wa Nyamata. Bamwe muri abo bagenerwabikorwa bavuga ko mu byiciro bibiri ayo mafaranga yatanzwe umwaka ushize, babonye icyiciro kimwe, ubundi bibura ku rutonde umurenge wohereje muri Sacco Nyamata aho bayafatira nk’uko bivugwa n’umwe muri abo witwa Uwimana Providence.
Agira ati “mu kwezi gushize kwa gatatu ubwo abandi berekezaga kuri Sacco ya Nyamata nanjye nagiyeyo ariko sinayabona, nsanga hari n’abandi bayabuze. Tubajije ubuyobozi batubwira ko byatewe nuko hari ababikoze ariko batabimenyereye ariko avuga ko amafaranga yabo ahari bazayahabwa”.

Mukantabana Console nawe avuga ko we aheruka kuyahabwa mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, iyo abimenyesheje ubuyobozi bumubwira ko bugiye kubikemura.
Ati “ikibazo ni uko ntawe ukubwiza ukuri ahubwo usanga badusiragiza ngo tujye aha twageraho bakaduhakanira kandi twaremejwe n’inteko rusange ya FARG ifatanyije n’abaturage”.
Abo baturage bafite icyifuzo cy’uko niba barakuwe ku rutonde babimenyeshwa hakiri kare aho gukomeza basiragizwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata Jacques Gashumba avuga ko hari ibibazo mu itangwa ry’inkunga y’ingoboka kandi ko hashakwa uburyo byakemuka.
“ikibazo cyaragaragaye dusanga hari abantu 13 batabonye inkunga yabo ariko dufatanyije n’ubishinzwe tugiye kugikemura maze bahabwe inkunga yabo kandi kuburyo kitazongera kubaho”; Gashumba.
Ubusanzwe inkunga y’ingoboka ihabwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku muntu ku giti cye ni 7500 buri kwezi ariko igatangwa mu gihembwe.
Uretse iyo nkunga kandi ikigega FARG gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye gitanga n’inkunga ku bacitse ku icumu bibumbiye mu matsinda mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere binyuze mu mishinga inyuranye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|