Nyamasheke: Umusaruro w’icyayi ntuzongera kwangirika

Abahinzi b’icyayi bo mu mirenge itandukanye mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bagiye gukira igihombo cy’icyayi bagiraga kubera kukigemura kure kigapfa.

Imirimo yo kubaka uruganda yaratangiye
Imirimo yo kubaka uruganda yaratangiye

Aba bahinzi bo mu Mirenge ya Macuba, Karambi na Kanjongo, bagemura icyayi mu ruganda rwa Gisovu mu Karere ka Karongi aho bakora urugendo rw’amasaha arindwi.

Katishitike Jean Damascene avuga ko kubera urugendo rurerure umusaruro wabo ukunze kubapfana utaragezwa ku ruganda.

Urwo bagiye kubakirwa mu Murenge wa Karambi yemeza ko ruzafasha kutongera guhomba.

Yagize ati “Kuva uruganda rugeze hano, urumva ko icyayi kitazongera gupfira mu nzira kuko uru ruganda ruri kubakwa hafi yacu.”

Mu ruzinduko abadepite barimo rw’iminsi icumi, Depite Kankera Marie Josee na Kerenzi Theoneste, mu nteko ishingamategeko basabye abahinzi kongera umusaruro no kwagura ubuso bahingaho icyayi kugirango babashe guhaza urwo ruganda.

Depite Kankera ati “Nimutanga umusaruro mwiza ukagera ku isoko mpuzamahanga ukagurishwa neza, niho NAEB ikura igiciro cy’ukuntu muzagurisha ibibabi by’icyayi mu gihembwe gikurikiyeho ariko birasaba ko namwe mukora cyane.”

Ubuhinzi bw'icyayi bwatangiye kwagurwa
Ubuhinzi bw’icyayi bwatangiye kwagurwa

Uru ruganda ruri kubakwa na sosiyete ya "Rwanda mountain tea" ku bufatanye n’abahinzi b’icyayi rwatangiye kubakwa mu kwezi kwa Kanama 2016, rukazuzura rutwaye asaga miriyoni 12 z’amadorari y’Amerika.

Ruzaba rufite ubushobozi bwo kwakira toni 3600 z’icyayi zigomba guhingwa kuri hegitari 2600. Kugeza ubu abahinzi bahinga kuri hegitari 1600.

Ni muri urwo rwego uru ruganda ruri gushaka aho rwakura hegitare 900 z’ubutaka zirimo 600 zo guhingaho icyayi na 300 ziteyeho amashyamba yo kwifashisha nk’ibicanwa.

Uruganda kandi ruvuga ko ruzakomeza kwagura ibikorwa byarwo uko ruzagenda rubona ubushobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ahubwo nibarurangize vuba nahubundi abahinzi bo bari barabihombeyemo kabisa

ngirabarezi Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka