Nyamasheke: Umubare munini w’abadakora, intandaro y’imirire mibi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buratangaza ko kuba hari imiryango myinshi ikigaragaramo abantu badakora ariyo ntandaro y’imirire mibi ikigaragara muri ako karere.

Abana b'umuhanda ni bamwe mu batuma umubare w'abadakora uzamuka
Abana b’umuhanda ni bamwe mu batuma umubare w’abadakora uzamuka

Ubuyobozi buvuga ko abaturage bo muri aka karere babyara abana benshi, kandi ahenshi mu miryango hakaba harimo abamaze kugera mu zabukuru, kuburyo usanga imiryango myinshi ihahirwa n’abantu bake.

Ibarura ku mibereho y’abaturage riheruka, ryagaragaje ko akarere ka Nyamasheke ariko ka mbere, mu kugira abaturage bakennye.

Aka karere kandi kari mu turere dufite umubare munini w’abana bafite ibibazo bituruka ku mirire mibi, ku ijanisha rya 35%, ni ukuvuga ko mu bana 10 haba harimo bane bafite ibyo bibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Mukamana Claudette, avuga ko muri aka karere kimwe n’ahandi abaturage baho bigishwa ibijyanye no gukora bakiteza imbere, ndetse ko na gahunda zose zigamije kurwanya imirire mibi naho zihari.

Uyu muyobozi ariko avuga ko imbogamizi ikomeye ari uko muri aka karere abaturage babyara cyane, kandi mu miryango myinshi harimo abantu bake bakora.

Ati” Nibyo koko gahunda zose zirahari, ariko umubare w’abagize umuryango ni benshi, kandi muri uwo muryango abakora ni bake. Ugasanga urugo rurimo abantu umunani, kandi abakora ntibarenze babiri”.

Mukamana avuga ko uku gukorera umuryango w’abantu benshi bakeneye kurya, ngo bitorohera abagize uwo muryango, bityo abana bawuvukamo bikarangira bahuye n’ikibazo cy’imirire mibi.

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru, nabo bemeza ko muri aka gace abantu babyara cyane, ndetse ngo hari n’ingo zibona ifunguro inshuro imwe ku munsi.

Tuyisenge Clėmentine wo mu Murenge wa Kagano, akagari ka Shara yabwiye Kigali Today ati”Iyo byagenze neza turya rimwe ku munsi, hari n’ubwo tubwirirwa tukanaburara”.

Umuryango wa Tuyisenge urimo abana batatu, n’abuzukuru batandatu. Muri abo bose ababasha gukora ni batatu, kuko umubyeyi ubabyara ashaje cyane.

Mukamana Claudette avuga ko ikindi gitera aka karere kugira abana benshi bafite imirire mibi ari uko muri aka karere ari ko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abantu benshi bashaje batakibasha gukora.

Ati ”Nk’uko mubizi abashaje ntibaba bakibasha gukora”.

Akomeza avuga ko bashyize imbaraga mu gushishikariza abaturage kubyara abana bashoboye kurera binyuze muri gahunda yo kuboneza urubyaro, kandi abagize umuryango bashoboye gukora bose bakitabira umurimo.

Imibare itangwa n’akarere ka Nyamasheke yerekana ko muri aka karere kuboneza urubyaro biri ku ijanisha rya 39%.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Claudette Mukamana, avuga ko agendeye ku budehe, akarere ka Nyamasheke gafite abaturage 412,352, muri bo abagejeje igihe cyo gukora bakaba ari 238,386, bangana na 57.86%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka